Umunyarwanda yegukanye umwanya wa kabiri muri Marathon mpuzamahanga ya Athen

  • admin
  • 10/11/2019
  • Hashize 4 years

Marathon ngarukamwaka ya Athen,Umunyakenya Komen John Kipkorir yaje ku mwanya wa mbere, akurikirwa n’Umunyarwanda Muhitira Felicien bakunze kwita Magari.

Kuri iki cyumweru tariki ya 10 Ugushyingo 2019, i Athen mu Bugeleki, haberaga Marathon mpuzamahanga aho Umunyarwanda Muhitira Felicien bakunda kwita Magare yaje ku mwanya wa kabiri akurikiye Umunyakenya.

Komen John Kipkorir yakoresheke amasaha abiri, iminota 16 n’amasegonda 34,naho Muhitira Felicien akoresha amasaha abiri, iminota 16 n’amasegonda 43.

Iyi Marathon ngarukamwaka uyu mwaka yitabiriwe n’abantu basaga ibihumbi bitandatu.

Muhitira Felicien uzwi nka Magare nyuma yo kwegukana umwanya wa kabiri,yabwiye Kigali Today ko nawe byamutunguye kuko atabyizeraga.

Ati “Ni irushanwa nakiriye neza kuko ni irushanwa rije nyuma yo gukina shampiyona y’isi muri Qatar nkaza ku mwanya wa 22. Manager wanjye (umufasha gushaka amarushanwa) yanshakiye iri rushanwa atizeye ko ndirangiza kuko nari naniwe, ariko kandi ni ko byari bimeze”.

Yakomeje avuga ko ari irushanwa yatangiye nta cyizere, ariko amaze kubona ko hamanuka icyizere cyo gusoza cyiyongereye.

Kuba Muhitira abaye uwa kabiri byamuhesheje amahirwe yo kwegukana akayabo k’ibihumbi bitanu by’Amadorari ya Amerika mu gihe uwabaye uwa mbere Umunyakenya Komen John Kipkorir yegukanye ibihumbi umunani by’amadorari ya Amerika.

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 10/11/2019
  • Hashize 4 years