Umunyarwanda yatutswe n’Umubiligi ku ironda ruhu n’ibindi bitutsi none yamujyanye mu nkiko

  • admin
  • 06/06/2018
  • Hashize 6 years
Image

Nyuma yo gutukwa akandagazwa ibitutsi by’ironda ruhu ndetse n’ibindi bitandukanye Umunyarwanda Germain Mugemangango utuye m’Ububiligi akaba n’Umuvugizi w’igice cy’abavuga Igifaransa mu ishyaka ry’abakozi mu Bubiligi (PTB), yagejeje kuri polisi y’iki gihugu ikirego cy’uko yakorewe irondaruhu mu rugo rwe ndetse akabwirwa gusubira iwabo mu gihuru.

Amakuru ducyesha RTBF, ni uko Mugemangango avuga ko mu ijoro ryo ku wa Mbere mu rugo rwe ahitwa Marcinelle, yagiranye intonganya n’umuturanyi we ahagana saa tatu z’ijoro amutuka ku ruhu ndetse amubwira ko umuzungu adateze kujya munsi y’umwirabura.

Kuri uyu wa Kabiri mu gitondo nibwo Mugemangango yagiye kuri Polisi gutanga ikirego ndetse anamenyesha Ikigo gishinzwe guharanira ko abantu bagira amahirwe angana no kurwanya irondaruhu.

Avuga ko abana be bari basinziriye agasaba umuturanyi we wari hanze avuga cyane kugabanya ijwi, undi akamusubiza ko afite uburenganzira bwo kuvuga kugeza saa yine z’ijoro kuko ari ‘mu gihugu cye’.

Mugemangango yahisemo gucisha make amusubiza ko yiyumvishaga ko yabimusabye nk’uburenganzira bwe kandi nk’umuturanyi akaba yaragombaga kumuha iyo serivisi.

Yasubiye iwe yongera kumva umuntu asakuza avuga ngo “iri hehe iyo nkende?’ arasohoka amubonye aramubwira ngo ‘ni wowe w’umwirabura wantukiye umugore, subira mu gihuru cyawe, ngiye kugucamo ibice nk’uko bikorwa iwanyu. Mu buryo bwose, umuzungu ari hejuru y’umwirabura, ni nayo mpamvu mwakolonijwe. Icyo mushoboye ni ugusabiriza gusa.”

Hatangajwe ko ibi bitutsi byamaze nk’iminota itanu, Mugemangango agerageza kumuvugisha neza, amusobanurira.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 06/06/2018
  • Hashize 6 years