Umunyarwanda yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’Abiga Pharmacie ku Isi

  • admin
  • 04/08/2016
  • Hashize 8 years
Image

Umunyarwanda Israel Bimpe uri gusoza amasomo ye ya Pharmacie muri Kaminuza y’u Rwanda kuri uyu wa kane yatorewe kuba umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’abiga Pharmacie ku isi (International Pharmaceutical Students’ Federation, IPSF).

Israel Bimpe yatorewe mu nama rusange ya 62 ihuje abahagarariye amashyirahamwe y’abanyeshuri biga Pharmacie muri za Kaminuza zinyuranye ku Isi iteraniye i Harare muri Zimbabwe. Bimpe yari asanzwe ari Visi Perezida w’iyi mpuzamashyirahamwe umwanya yatorewe mu Ukwakira 2015. Mbere akaba yari umuyobozi wa IPSF muri Africa.

Biciye kuri Twitter, IPSF niyo yatangaje ko Israel Bimpe amaze gutorerwa kuba umuyobozi w’iyi mpuzamashyirahamwe. Bimpe ari mu mwaka wa nyuma wa Pharmacie, asanzwe ari umwe mu bagize Global Shapers Community ya World Economic Forum ndetse akaba n’umuyobozi mukuru wa umuryango witwa Childrens’ Cancer Relief mu Rwanda.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 04/08/2016
  • Hashize 8 years