Umunyarwanda yahawe kuyobora Ubunyamabanga bw’Umuryango w’Ibihugu Bikora ku Ruzi rwa Nil (NIB)

  • admin
  • 19/09/2016
  • Hashize 8 years

Ntabana yasimbuye Umunyakenya Dr Rao Nyaoro. Nk’Umuyobozi mukuru, azaba afite inshingano zo kuyobora abakozi, igenamigambi no gucunga imishinga yose ya NIB.

Ntabana Innocent agiye kuba perezida wa NIB ku nshuro ya munani kuva yashingwa mu 1999. Afite ubunararibonye bw’imyaka isaga 30 aho yagiye ayobora imishinga myinshi y’iterambere ijyanye n’amajyambere y’icyaro cyane cyane mu buhinzi no gusakaza amazi.

Yakoranye n’imiryango mpuzamahanga irimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa, FAO, Ikigega Mpuzamahanga cy’Iterambere ry’Ubuhinzi, IFAD, Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, AFDB, WFP, Banki y’Isi, UNDP na IFDC.

The Monitor ivuga ko Uyu mugabo yanayoboye muri NBI nk’umuyobozi w’Umushingwa w’Ubucuruzi bushingiye ku Buhinzi mu karere kuva muri 2008 kugeza muri 2012.

NIB yashyiriweho gukosora amakosa y’abakoloni yahaye Misiri kuyobora no gucunga amazi ya Nil yonyine.

Mu 1929 nibwo u Bwongereza bwasinye amasezerano na Misiri na Sudani agena ko ibihugu byose bishaka kugira icyo bikora ku ruzi rwa Nil bizajya bibanza gusaba uruhushya Leta ya Misiri.

NBI ihuriwemo ibihugu 11 birimo u Rwanda, u Burundi, DR Congo, Ethiopia, Kenya, Sudani y’Epfo, Sudani, Tanzania, Uganda na Misiri byose byungukira ku ruzi rwa Nil.

Ubuyobozi bw’iri huriro bugenda busimburana hagati y’ibihugu hakurikijwe inyuguti zitangira buri gihugu.

Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 19/09/2016
  • Hashize 8 years