Umunyarwanda yagizwe Umuyobozi wa Polisi muri UNMISS

  • admin
  • 16/02/2016
  • Hashize 8 years

Umuryango w’Abibumbye (Loni) wagize Umunyarwanda Commissioner of Police(CP) Bruce Munyambo Umuyobozi wa Polisi (D2) mu butumwa bwayo muri Sudani y’Epfo(UNMISS).

Ishyirwa rya CP Munyambo kuri uyu mwanya, ryakurikiye gutangwaho umukandida na Leta y’u Rwanda, aho mu mpera z’uku kwezi azasimbura Frederich Yiga ukomoka muri Uganda akaba yari amaze imyaka itatu kuri uwo mwanya. Ahawe iyi mirimo kubera uburambe asanganywe mu gipolisi ndetse no mu mirimo yo kubungabunga amahoro mu bindi bihugu kuko yabaye mu buyobozi ku rwego rwo hejuru haba muri Polisi y’u Rwanda no mu butumwa bw’amahoro bwa Loni.

Mu kazi yakoze, CP Bruce Munyambo watangiriye mu gisirikare akagira n’uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu, yakoraga nka Komiseri ushinzwe ibikorwa bya Polisi muri Polisi y’u Rwanda nyuma yo kuyobora Ishuri rya Polisi ry’i Gishari, yanayoboye kandi ishami ry’ibikoresho( Logistics) muri Polisi y’u Rwanda ndetse n’indi myanya itandukanye yo hejuru. CP Munyambo afite impamyabushobozi yo ku rwego rwa Masters mu buyobozi mpuzamahanga( International Strategic Leadership and Management), afite impamyabushobozi ihanitse mu miyoborere (Institutionalizing research in leadership and governance) yakuye muri Kaminuza ya Maastricht mu Buholandi.

Afite kandi impamyabushobozi ihanitse muri Criminal Justice and Police Management yakuye muri Kaminuza ya Leicester mu Bwongereza, yize muri Hann Police Academy mu Budage yiga iby’ubuyobozi mu gipolisi(Senior Police Leadership and Management), yakoze amahugurwa kandi muri Bramshill Police Staff College mu Bwongereza ku byitwa International Commanders and Strategic Command.

Mu kazi k’ubutumwa bw’amahoro, yakoze nka Individual Police Officer(IPO) muri Liberiya, yayoboye umutwe w’abapolisi b’u Rwanda( Rwanda Formed Police cyangwa FPU) mu butumwa bwa Loni muri Haiti(MINUSTAH).

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 16/02/2016
  • Hashize 8 years