Umunyarwanda witwa Tuzabana yiciwe muri Uganda

  • admin
  • 05/01/2018
  • Hashize 6 years

Umunyarwanda uzwi ku izina rya Tuzabana wari utuye mu Karere ka Mityana muri Uganda yishwe nyuma yo gukubitwa n’abaturage bamushinja gufata umugore ku ngufu.

Tuzabana wo mu kigero cy’imyaka 20 yari atuye mu gace ka Bakijulua muri Bulera, akaba yari umukozi mu ruganda rw’icyayi rwa Tamteco nk’uko ikinyamakuru Spy reports cyabitangaje.

Iki kinyamakuru cyahamije ko yishwe n’abaturage nyuma yo kugerageza gufata ku ngufu umugore witwa Mama Florence ufite hoteli muri ako gace.

Uwo mugore bivugwa ko yatabaje, abaturanyi barahurura bakubita Tuzabana kugeza apfuye. Mu bakubise uwo Munyarwanda hanavugwamo Mama Florence wari ugiye gufatwa ku ngufu.

Poilisi yataye muri yombi abantu bane bashinjwa kugira uruhare muri urwo rupfu naho umurambo ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Mityana ngo ukorerwe isuzumwa.

Yanditswe na Chief editor

  • admin
  • 05/01/2018
  • Hashize 6 years