Umunyarwanda witwa Niyomugabo Djibril yaguye muri gereza yo muri USA

  • admin
  • 17/01/2016
  • Hashize 8 years
Image

Ubuyobozi bwa gereza ya Kent County buravuga ko umwe mu mfungwa wari uyifungiwemo yitabye Imana nyuma yo gusanga yashizemo yataye ubwenge ishuka iziritse mu ijosi rye.

Uwiyahuye ni umusore w’Umunyarwanda w’imyaka 18 witwa, ngo akaba yarasanzwe wenyine mu cyumba yari afungiwemo mbere gato ya saa saba n’igice z’ijoro kuri uyu wa Mbere ushize tariki 11 Mutarama. Kugeza ubu icyamwishe ntikiramenyekana neza, ariko abashinzwe iperereza barakeka ko yaba yariyahuye.

nyakwigendera Niyomugabo yari afunze azira kwiba ibintu bifite agaciro kari munsi y’amadolari 200 ndetse no kwangiza umutungo w’abandi ufite agaciro kari hejuru y’amadolari 200 ariko katarengeje amadolari 1000.

Abayobozi b’iyi gereza bavuga ko nyuma yo kumusanga asa nk’uwapfuye bagerageje kumugarura mu buzima bakamujyana mu bitaro, ariko kuwa 13 Mutarama akaza gushiramo umwuka, aho bikekwa ko yaitanywe n’ibikomere yatewe no gushaka kwikuramo umwuka nk’uko Fox17 dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.

Amashusho agaragaza ibibera muri gereza yafashwe ngo ari gusubirwamo ngo harebwe ko ibyo camera zo muri gereza zishinzwe byakurikijwe. Aho ukuriye iyi gereza, Michelle Young, avuga ko amashusho y’ibibera muri buri cyumba kuri block agaragara byibuze buri minota 40.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

{}

  • admin
  • 17/01/2016
  • Hashize 8 years