Umunyarwanda wanze kugaruka mu Rwanda agahungira muri Amerika yakatiwe imyaka 8 azira kubeshya uruhare yagize muri Jenoside

  • admin
  • 03/07/2019
  • Hashize 5 years
Image

Umunyarwanda Teganya Jean Léonard yakatiwe igifungo cy’imyaka umunani ahamijwe icyaha cyo kubeshya inzego za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku wa Mbere ni bwo umucamanza Dennis Saylor wo mu rukiko rwa Boston, yasomye urubanza rwa Teganya. Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye igifungo cy’imyaka 20, kubera guhisha uruhare yagize mu kwica nibura abantu barindwi no gufata ku ngufu abandi batanu muri Jenoside.

Mu itangazo rya Minisiteri y’Ubutabera, Intumwa Nkuru ya Leta muri Amerika, Andrew E Lelling, yatangaje ko Teganya w’imyaka 47 “yahamijwe ndetse akatirwa ku byaha bikomeye byo kubeshya asaba ubuhungiro muri Amerika, ahisha uruhare yagize muri Jenoside.’’

Jenoside yakorewe Abatutsi ashinjwa kugiramo uruhare yahitanye abasaga miliyoni mu mezi atatu.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Teganya yabeshye ku birebana n’amateka ye ubwo yasabaga ubuhungiro muri iki gihugu, ahisha ko yabaye mu ishyaka rya MRND ryacuze rikanashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Itangazo rya Amerika rikomeza rivuga ko muri Jenoside Teganya wimenyerezaga umwuga mu Bitaro bya Kaminuza i Butare aho yigaga mu Ishami ry’Ubuvuzi; yashinjwe uruhare mu gufasha Interahamwe kwica Abatutsi bari barwaye.

Riti “Iyo Abatutsi bafatwaga barajyanwaga bakicirwa nyuma y’aho ababyeyi babyabarira.’’

Teganya yahungiye muri Canada nyuma ya Jenoside, ahasanga umugore we n’abana babo babiri. Babanye imyaka 15 mbere yo gukomereza ubuzima muri Leta ya Maine.

Mu mvugo ze ngo yumvikanishaga ko Se yari umwe mu bayobozi bakomeye mu nzego z’ibanze akomoka mu Ishyaka MRND, ariko ntiyavuga ko na we yari umurwanashyaka waryo.

Yanze koherezwa mu Rwanda ahubwo yerekeza muri Amerika aho yaje gufatirwa.

Mu 2014 nibwo Teganya yambutse umupaka yinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika anyuze ahitwa Houston muri Leta ya Maine, aho yasanze inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka no gucunga imipaka, agasaba ubuhungiro ariko abayobozi bakamushwishuriza kubera uruhare ashinjwa muri Jenoside.

Teganya yasabye Canada ubuhungiro inshuro ebyiri ariko abwimwa ku mpamvu z’uko ubuyobozi bw’icyo gihugu bwamushinjaga ko yagize uruhare muri Jenoside ku bitaro yakoragaho i Butare byaguyemo Abatutsi basaga 200.

Reuters yatangaje ko Teganya azajuririra igifungo yahawe. Umunyamategeko we Scott Lauer yavuze ko uyu mugabo yahunze igihugu kuko yatinyaga ko gushinjwa uruhare muri Jenoside.

Yari yamusabiye ko yafungwa amezi 63, avuga ko nta gushidikanya azoherezwa mu Rwanda aho azaregwa ibindi byaha ndetse akanafungwa imyaka 20 cyangwa kurenga.

Yanasabye kandi ko yafungirwa muri Gereza ya FCI-Berlin muri New Hampshire, aho ashobora gusurwa n’umugore n’abana be babiri b’abahungu bose bafite ubwenegihugu bwa Canada ndetse baba i Québec.

Nu bundi ubwo azaba asoje igifungo yahawe, Teganya ashobora koherezwa mu Rwanda agakurikiranwaho ibyaha bya Jenoside ashinjwa kugiramo uruhare.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 03/07/2019
  • Hashize 5 years