Umunyarwanda ushinjwa kubeshya ashaka ubwenegihugu ashobora gufungwa imyaka 30

  • admin
  • 12/01/2016
  • Hashize 8 years

Gervais Ken Ngombwa Umunyarwanda ushinjwa kubeshya urwego rw’abinjira n’abasohoka rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ashobora gufungwa imyaka 30.

Mu rubanza ubushinjacyaha bwa USA buregamo Ngombwa inyandiko mpimbano rwabaye ku wa Mbere, hasobanuwe ko uyu mugabo yabeshye inshuro nyinshi ashaka ubuhungiro nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akageza n’ubwo yiyita murumuna wa Minisitiri w’Intebe wa guverinoma yari ihiritswe ku butegetsi (izina rye ntiryatangajwe).

Ngombwa w’imyaka 56 ashinjwa kugerageza kubona ubwenegihugu mu buryo butemewe n’amategeko, ubugambanyi no gutangariza abayobozi ba USA ibinyoma nk’uko The Gazette ibitangaza. Dosiye y’ibirego bye ivuga ko ibyo yabeshye byose yabikoze hagati ya Werurwe 1998 no ku ya 19 Ugushyingo 2004 ubwo yashakaga ubwenegihugu bwe ku giti cye n’ubw’umuryango we. Umushinjacyaha Ravi Narayan yabwiye urukiko ko Ngombwa yabeshye mu nyandiko no mu mvugo akabeshya ko mukuru we , wari minisitiri w’intebe ari mu buhungiro biryo bikaba byamugora gusubira mu Rwanda, ngo kuko yahita yicwa.

Uburanira Ngombwa John Burns, we avuga ko umukiriya we atari azi ururimi rw’Icyongereza, bityo agahamya ko ari yo mpamvu ibyo yavuze byafashwe nabi. Burns yabwiye urukiko ko afite abatangabuhamya bazerekana uburyo kutamenya icyongereza byagiye bituma abasabaga ubuhungiro n’ubwenegihugu ku bitirirwa ibinyoma.

Urubanza rurakomeza kuri uyu wa Kabiri, Ngombwa aramutse ahamwe n’ibyo aregwa yakwamburwa ubwenegihugu agafungwa imyaka 30.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 12/01/2016
  • Hashize 8 years