Umunyamidelikazi wari ukunzwe cyane muri Tanzaniya yitabye Imana[REBA AMAFOTO]
- 20/04/2018
- Hashize 7 years
Agnes Gerald wari uzwi ku izina rya Masogange Umunyamideli kazi ukomeye muri Tanzania yitabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Mata 2018.Urupfu rwa Masogange rwemejwe n’umwe mu bavandimwe be witwa Dick Sound . yaguye mu bitaro bya Mama Ngoma biri mu gace ka Mwenge, mu Mujyi wa Dar es salaam.
Uyu munyamidelekazi wigeze no kuvugwa mu rukundo na The Ben,The Ben uvuga ko yari aziranye na Agnes Masongange ndetse akaba yari inshuti ye bisanzwe ariko ngo urupfu rwe rwamubabaje.AYO TV yatangaje ko umurambo we wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Muhimbili i Dar es Salaam.
Ibinyamakuru byo muri Tanzania byanditse ko yitabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Mata 2018 azize indwara y’umusonga ndetse n’umuvuduko muke w’amaraso.
Masogange, ni umunyamideli uzwi cyane muri Afurika y’Uburasirazuba, yavutse ku itariki ya 8 Nzeri 1989. Ni umwe mu bakobwa b’ikimero bakoresha imbuga nkoranyambaga akabifatanya no kujya mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi. Yanabiherewe ibihembo bikomeye nka Best Tanzanian Video Vixen mu 2009, 2011 na 2012.
Tariki ya 3 Mata 2018, Urukiko rwa Kisutu rwemeje ko Agnes Gerald[Masogange] agomba gufungwa imyaka ibiri y’igifungo nyuma y’uko urukiko rwamuhamije icyaha cyo gukoresha no gukwirakwiza ibiyobyabwenge.
Umucamanza yamukatiye iki gifungo nyuma y’uko yari yahamwe n’ibyaha bibiri byo gukoresha ibiyobyabwenge by’amoko atandukanye. Yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu y’amashilingi ya Tanzania miliyoni imwe n’igice.
Masogange yari mu gatsiko k’ibyamamare bimaze iminsi bikurikiranwaho gukwirakwiza no gukoresha ibiyobyabwenge. Yari mu itsinda rimwe na Diamond, Vaness Mdee, Wema Sepetu n’abandi bahanzi bakomeye muri Tanzania.
Mu mwaka washize Wema Sepetu na Vanessa Mdee bafunzwe mu bihe bitandukanye ariko baza kurekurwa ngo bakurikiranwe bari hanze. Abari mu itsinda rimwe na Masogange bagiye bapimwa ibiyobyabwenge ndetse bazajya bitaba inkiko bitewe na dosiye ya buri wese.
Abahanzi n’ibyamamare muri Tanzaniya bakimara kumva iyi nkuru y’incamugongo bahise bagwa mu kantu bamwifuriza iruhuko ridashira ndetse na MUHABURA.RW imwifurije iruhuko ridashira
Yanditswe na Habarurema Djamali