Umunyamideli Zari yatangiye kuvugwa mu bibazo n’umwiryane n’umugabo we Diamond Platnumz bafitanye

  • admin
  • 23/06/2016
  • Hashize 8 years
Image

Umunyamideli Zari yatangiye kuvugwa mu bibazo n’umwiryane n’umugabo we Diamond Platnumz bafitanye umwana ahanini kubera umubano wongeye kuzuka hagati ye na Ivan Ssemwanga bashakanye mbere.

Diamond Platnumz bivugwa ko atishimiye imyitwarire y’umugore we Zari biturutse ahanini ku kuba yatangiye gukururana na Ivan Ssemwanga babyaranye abana batatu. Zari asanzwe afitanye imishinga ikomeye na Ssemwanga ndetse mu minsi mike ishize bahuriye muri Afurika y’Epfo bagirana ibihe byiza ari nacyo cyazamuye uburakari kuri Diamond. Ivan Ssemwanga afite ibikorwa by’ubucuruzi afatanyije na Zari ndetse mu minsi mike ishize bahuriye muri Afurika y’Epfo aho bafite ishuri. Icyo gihe ngo bari bitabiriye ibirori by’abanyeshuri baherutse guhabwa impamyabumenyi barangije muri iri shuri ryabo nk’uko Big Eye ibitangaza.

Ku munsi wahariwe ababyeyi b’abagabo, Zari yanditse ku mbuga nkoranyambaga ashimira Diamond bari kumwe muri iki gihe, anavuga ko ashimira byimazeyo Ivan Ssemwanga babyaranye. Uyu mugore yaherukaga kuvuga iri zina mu ruhame mu ntangiriro z’umwaka wa 2014 mbere y’uko atangaza byeruye ko akundana na Diamond. Yanditse agira ati “…Umunsi mwiza w’ababyeyi b’abagabo kuri wowe Diamond Platnumz n’abandi babyeyi bose bakora akazi gakomeye mu buzima bw’abana babo ndetse nawe Ivan Ssemwanga.”



Iki kinyamakuru cyo kimwe n’ibyandikirwa muri Tanzania haba Bongo 5 ndetse na Global Publishers, bivuga ko umubano wa Zari na Diamond Platnumz ujegajega ndetse bimaze iminsi bivugwa ko hari ibimenyetso bigaragaza ko uyu muhanzi yaba agiye gubirana na Wema Sepetu. Miss Wema Sepetu uvugwaho gushaka kongera kwigarurira Diamond Platnumz yabihakaniye kure avuga ko yifuriza umudendezo urugo rwa Zari. Kuba bamukekaho kubura umubano na Diamond, ngo byaturutse ku mafoto amaze iminsi ashyira kuri Instagram asaba Tanzania gushyigikira uyu muhanzi muri BET. Yagize ati “Ndashaka ko babaho ubuzima bwabo we n’umukunzi we. Ntabwo mfata Nasib [Diamond] nk’umukunzi, mureba mu ishusho y’umuhanzi mwiza. Ntabwo nzi impamvu abantu bakomeza kuvuga ko twasubiranye. Sinshobora gusubirana na we, biriya byamvuyemo.”

Sepetu uvugwaho gushaka kuba gazarusenya mu rugo rwa Diamond, ngo yiteguye kuzashaka umunsi akicarana n’uyu muhanzi bahoze bakundana ndetse na Zari akazaba ahari. Yagize ati “Ikindi, ndifuza ko umunsi umwe twazicarana nkamubwira nti ‘tuve muri ibi byose nanjye ngushyigikire’. Tuzakuraho ibibazo byose dushyigikirane, anshyigikire nanjye nkomeze mube hafi.

Kuva mu mwaka wa 2014 ari nabwo Wema yatandukanye na Diamond kugeza ubu, ntibarabonana amaso ku maso ndetse ngo ntibarasuhuzanya. Umwe amenya amakuru y’undi abisomye mu binyamakuru.

Yanditswe na Ndikumana Olivier/Muhabura.rw

  • admin
  • 23/06/2016
  • Hashize 8 years