Umunyamakuru wa BBC Ndayizera yaburiwe irengero

  • admin
  • 25/11/2018
  • Hashize 5 years
Image

Phocas Ndayizera,Umunyamakuru wa BBC, mu ishami rya BBC Gahuzamiryango, amaze iminsi ine aburiwe irengero umuryango we ukaba usaba inzego z’umutekano kuwufasha kumenya aho yaba aherereye.

Umugore wa Phocas Ndayizera witwa Mukarugira Chantal yabwiye Ijwi rya Amerika ko umugabo we amaze iminsi itatu abuze, aho ngo amuheruka kuwa Gatatu, mu gitondo ubwo yavaga mu rugo iwabo mu karere ka Muhanga yerekeza mu mujyi wa Muhanga.

Yagize ati:”Yavuye hano mu rugo..avuga ngo agiye I Muhanga, ava mu rugo nyine mu ma saa mbiri, twongeye kumushaka nko mu ma saa saba, saa munani, telephone ye irasona ntiyayifata. Mba nde tse gatoya ndongera muhamagara saa cyenda, noneho nsanga telephone ye ntayiriho. Kugeza na n’uyu munsi…natangiye kugira impungenge mu masaha y’umugoroba nko mu ma saa kumi n’ebyiri, kuko ubundi ubusanzwe ntabwo ajya akuraho telephone. Intambwe rero nateye nagerageje kuvugisha abantu b’inshuti ze bakundaga kuba bari kumwe. Uwo mbajije wese akambwira ngo nanjye namuhamagaye ndamubura.

Yakomeje avuga ko bucyeye bwaho kuwa Kane yegereye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, mu Mujyi wa Muhanga abwirwa ko iperereza ntacyo rirageraho.

Mukarugira Chantal avuga ko ibura ry’umugabo we ryamubereye urujijo kuko yari asanzwe nta muntu n’umwe bafitanye ikibazo kandi akaba atari n’umuntu unywa inzoga akaba yayobewe aho yashakira.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 25/11/2018
  • Hashize 5 years