Umunyamakuru Ntwali Williams arafunzwe akekwaho gusambanya umwana

  • admin
  • 29/01/2016
  • Hashize 8 years
Image

Kuri uyu wa kane tariki 28 Mutarama 2016 nibwo Umunyamakuru Ntwali John Williams yagejejwe kuri Sitasiyo ya Polisi I Remera mu mujyi wa Kigali azira gusambanya umwana w’umukobwa ndetse bivugwa ko uwo mwana atari agejeje imyaka y’Ubukure nk’uko amategeko ya Leta y’u Rwanda abiteganya.

ACP Celestin Twahirwa aganir na Muhabura.rw ku murongo waTelefone yatwemereye ko uyu Ntwari Williams ubusanzwe uyobora ikinyamakuru kitwa Ireme ari mumaboko ya Polisi ACP Twahirwa yagize ati “Arafunze, arimo arakurikiranwa na victim bazanye kuri sitasiyo y’i Remera, bombi turabafite.” Polisi yemeje ko ifite uyu munyamakuru nyuma y’amakuru yari amaze akanya akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, cyane ko nyuma yo gufatwa, uyu munyamakuru hari abo yamenyesheje ko atawe muri yombi n’abantu batazwi.

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) ruravuga ko rwamenyeshejwe na Polisi ko Ntwali yatawe muri yombi, ariko ko usibye kubwirwa ko akekwaho gusambanya umwana, nta bindi rwamenyeshejwe. Umuyobozi w’agateganyo wa RMC, Barore Cleophas amaze kubwira ikinyamakuru Izuba Rirashe ati “Nta details baduhaye, batubwiye ko na bo bakibikurikirana, bavuganye n’umunyamabanga nshingwabikorwa wacu…” Cleophas yakomeje agira ati “Batubwiye ko iyo bikiri mu bugenzacyaha kuriya nta details bashobora gutanga.”

Hari amakuru avuga ko Ntwali n’uwo mukobwa bafatiwe n’abashinzwe umutekano mu icumbi (lodge), ariko umuvugizi wa Polisi, ACP Celestin Twahirwa, yirinze kuyemeza cyangwa kuyahakana, avuga ko ibisobanuro bizatangwa iperereza rirangiye. Ati “Izo details tuzazibaha rwose mube mwihanganye. Reka tubanze dukore iperereza turebe ukuri kurimo, hari n’igihe bitamuhama, that’s fine [byaba ari byiza], tukamureka, hari n’igihe byamuhama akabihanirwa mu buryo busanzwe bw’amategeko, nta kibazo biragenzurwa neza, birimo birakurikiranwa nonaha.”

Ntwali John Williams amaze imyaka ibarirwa muri 15 mu itangazamakuru, akaba yaramenyekanye kuri Radio Flash FM, City Radio na Radio One, ndetse yanakoreye urubuga rwa IGIHE.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 29/01/2016
  • Hashize 8 years