Umunyamakuru Eddy Mwerekande yatangajwe n’ Umuhanzi Noliva, ufite Umuvuduko Udasanzwe Ugereranyije Nabandi Dusanzwe Tuzi

  • admin
  • 25/03/2016
  • Hashize 9 years
Image

Umunyamakuru Eddy Mwerekande na Noliva (foto Sarongo Richard

Umunyamakuru ufite uburambe bw’imyaka irenga 14, mu’Itangazamakuru ryo m’U Rwanda Eddy Mwerekande , Aganira na Muhabura.rw , yatagaje ko Umuhanzi unzwi kw’Izina ry’ubuhanzi nka Noliva ubusanzwe yitwa Ndicunguye Olivier , akaba ari n’ Umuyobozi wa Dream record yazamukiyemo benshi muhanzi bo m’U Rwanda bakomeye, aribo nka Bull Dog, Nasoni Jay Polly ndetse na Dream Boys arina ho ababahanzi bakomora ir’Izina rya Dream boys.

Ubusanzwe Noliva ni Umuhanzi Nyarwanda Ndetse, akaba afite N’ Ibindi Bikorwa Bitandukanye Akora Nko gukora Indirimbo za bahanzi bangenzi be ndetse no kwamamaza.

Mukiganiro Yakomeje Adutangariza Muhabura.rw Byinshi Kubijyanye na Muzika ye ,ndetse twifuza kumenya igihe yaba yaratangiriye umuziki akaba yaradutangarije

Muri Aya Magambo: “Mu kwezi kwa 03/2012 n’ibwo natangiye gukora zimwe mundirimbo zanjye kurubu nkaba maze gushyira hanze indirimbo 6 arizo Amanaza, Amaniza , Inshutinziza,Umpindurire. Umutwaro, Kabiri gatatu, Ndetse nindi Nshya Yitwa Umpindurire ndetse ikaba yaramaze gukorerwa amashusho y’indirimbo Nkunda Kuririmba’’ .

Ubu, Umuhanzi Noliva akaba arimo Gufasha abahanzi Mubikorwa Byo Gukora Indirimbo .

Yakomeje Kandi Atangariza Muhabura.rw , Ko Kurubu Akomeje Gukora cyane mu rwego rwo Kwagura umuziki we Haba Hano Mu Rwanda Ndetse no Muri Afurika Y’ Uburasirazuba ndetse no Hanze.

Ikindi kandi akaba yaradutangarije ko azakomeza kujyenda akorana n’ Abahanzi Bakomeye ba Hano Mu Rwanda Ndetse N’ Ahandi Muri Rusange,

Sibyo Gusa Noliva Kurubu Yahise Abona Abafana Bitwa Turakomeye,Ndetse Ubwo Aheruka Gusohora Indirimbo ye yitwa Umpindurire, yarabonanye nabo ndetse bakaba baragize Ibihe byiza Cyane biri Muri Bimwe Byamushimishije .

Nyuma Twamubajije Umuhanzi Yaba Akunda Akaba yaradutangarije ko Akunda Taylor Swift .

Umunyamakuru Eddy Mwerekande na Noliva (foto Sarongo Richard

Sibyo Gusa Kubera Imbaraga Zidasazwe Akomeje Kugaragaza.

Akaba Aherutse Gutumirwa na ma Radio akomeye Ya Cyane ndetse n’Ibitangaza makuru byandikirwa kuri murandasi byinshi, byo mu Rwanda. bikaba biteza Imbere Abahanzi . Bakomeye baturuka mu Rwanda.

Ndetse ahamya Ko Nahandi azahagera ,iri Ari Itangiriro ,Kandi ko azanywe no Gutanga Ubutumwa bwubaka Abantu.

Noliva Asoza, Akaba Yaradutangarije ko Mbere Na Mbere Ashimira Abakomeje Kujyenda Bamufasha Muguteza Ibihangano bye .

Ndetse akaba Yarakomeje Yongera ho Ashimira n’ Abafana be Badahwema Kumuba Inyuma. Ndetse Akomeza Asoza Asaba n’abandi Muri Rusange Kumushyigikira Ndetse ko nawe Atazabakoza Isoni .

Ndetse ngo azakomeza Kubaha Ubutumwa Bwiza Abicishije Mu Ndirimbo Ndetse n’Amashusho Meza Cyane.
DORE INDIRIMBO ZA NOLIVA ZAGIYE ZIVUGISHA BENSHI REBA HANO

Iyi ndirimbo yayisohoreye mu Thailand kanda hano wiyumvire

Yanditswe na Sarongo Ruhumuriza Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 25/03/2016
  • Hashize 9 years