UmunyamabangaNshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanama mu karere ka Rubavu yatawe muri yombi

  • admin
  • 14/10/2015
  • Hashize 9 years

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanama mu karere ka Rubavu yatawe muri yombi akekwaho inyerezwa ry’umutungo wa leta afatanyije n’abakozi bakorana.

Amakuru aravuga ko muri uwo Murenge haketswe inyerezwa ry’amafaranga yagombaga kwifashishwa mu bikorwa by’amashuri y’uburezi bw’ibanze, maze hakorwa igenzura ry’imikoreshereze y’umutungo(audit) mu cyumweru gishize. Icyo gikorwa cyakorewe muri imwe mu mirenge igize akarere ka Rubavu, bivugwa ko ishobora kuba yarasanze muri uwo Murenge wa Kanama haravuze amafaranga bamwe bavuga ko ari miliyoni eshatu, abandi bakavuga esheshatu.

Ibyo byatumye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanama Sebikari Munyanganzi Jean atabwa muri yombi ku wa kabiri tariki ya 13 Ukwakira 2015, mu gihe mbere ho umunsi umwe, umuyobozi ushinzwe imari muri uwo murenge nawe yari yatawe muri yombi.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Sinamenye Jeremie yabwiye Imvaho nshya dukesha iyi nkuru ko atarabona amakuru neza kuri icyo kibazo. Yagize ati “ Ntabwo ndabona amakuru neza, hari ibyo tugitegereje, …..” Uwo muyobozi yavuze ko muri uwo murenge habaye igenzura ry’imikoreshereze y’imari ya leta, ku buryo nibabona amakuru bazayashyira ahabona.

Yanditswe na Sarongo Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 14/10/2015
  • Hashize 9 years