Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ubucuruzi yasuye u Rwanda

  • admin
  • 28/01/2016
  • Hashize 8 years

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ubucuruzi, Penny Pritzker, uri mu Rwanda hamwe n’itsinda ayoboye, mu ruzinduko rugamije umubano mu bucuruzi hamwe n’u Rwanda.

Iryo tsinda ryari rirangajwe imbere na Penny Pritzker rigizwe n’abacuruzi bo mu gihugu, mu karere abandi baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Perezida Kagame yashimiye iryo tsinda ry’Abanyamerika, avuga ko uyu ari umusaruro ukurikiye inama iheruka guhuza Afurika na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Pritzker yavuze ko iki gihugu gifite amateka akomeye, ashima aho u Rwanda rugeze rutera imbere mu myaka 20 ishize, anagaruka ku musanzu u Rwanda rutanga mu mahanga mu bikorwa byo kugarura amahoro.

Izi ntumwa zari zifite amatsiko yo kumva ibyo u Rwanda rwagezeho, uburyo iterambere ry’u Rwanda rishobora kubera urugero ibindi bihugu mu karere n’umugabane muri rusange. Mu biganiro na Perezida Kagame, iri tsinda ryagaragarijwe amahirwe abashoramari bashobora kubona, ashingiye ku kwihuza kw’ibihugu bigize aka karere. Pritzker yagize ati “U Rwanda n’akarere ka Afurika y’Uburasirazuba bafite byinshi baha abashoramari bo muri Amerika. Afurika y’Uburasirazuba ni akarere kamaze kwishyira hamwe kandi kari gutera imbere cyane mu bukungu ugereranyije n’utundi muri Afurika.”

Penny Pritzker yavuze ko umubano wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Rwanda ukomeye kandi umaze igihe, ku buryo ubufatanye bw’impande zombi bwabyaye iterambere ry’ubukungu, igabanyuka ry’ubukene, iterambere ry’uburezi n’imibereho myiza y’abaturage. Uru ruzinduko rurafatwa nk’amahirwe kuri guverinoma z’akarere kugira ngo zifatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ngo harebwe icyakorwa hagamijwe kuzamura ubukungu bw’akarere n’ubufatanye mu bucuruzi, kugira ngo akarere kabashe kurenga imbogamizi gahura na zo zirimo izijyanye n’ingufu, kubona igishoro, ibikorwa remezo n’ibindi. Pritzker na bagenzi be baje i Kigali bakubutse muri Nigeria kuri uyu wa Kabiri, aho bagiranye ibiganiro n’abacuruzi bo muri icyo gihugu ku buryo bahanga imirimo ku migabane yombi binyuze mu bucuruzi.

Uyu munyapolitiki aheruka kubwira ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press, ko uruzinduko rwe muri Nigeria n’u Rwanda rugamije guhindura intekerezo za bimwe mu bihugu bikibona Afurika nk’umugabane ubeshejweho n’inkunga, ukabonwa nk’ahantu hari amahirwe yo gukorera ubucuruzi. Icyo gihe yagize Ati “Ubutumwa ku Banyamerika ni uko igihe kigeze cyo kubyaza umusaruro amahirwe aboneka muri Afurika.”

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 28/01/2016
  • Hashize 8 years