Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi yatangaje ingengabihe y’umwaka w’amashuri wa 2018

  • admin
  • 06/12/2017
  • Hashize 6 years
Image

munyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), Isaac Munyakazi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye yagaragaje ingengabihe y’umwaka w’amashuri wa 2018.

Yabitangarije mu nama y’Abaminisitiri idasanzwe yabaye ku wa Kabiri ku itariki ya 05 Ukuboza 2017, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Isaac Munyakazi yatangaje ko ingengabihe y’amashuri abanza n’ayisumbuye y’umwaka wa 2018 igizwe n’ibyumweru 39 bigabanijwe mu bihembwe bitatu.

Igihembwe cya mbere kizamara ibyumweru 10, kizatangira ku itariki ya 22 Mutarama 2018, kirangire ku itariki ya 29 Werurwe 2018.

Igihembwe cya kabiri kizamara ibyumweru 15, kizatangira ku itariki ya 16 Mata 2018, kirangire ku itariki ya 03 Kanama 2018.

Igihembwe cya gatatu kizamara ibyumweru 14, kizatangira ku itariki ya 21 Kanama 2018, kirangire ku itariki ya 23 Ugushyingo 2018.

Yanditswe na Niyomugabo

  • admin
  • 06/12/2017
  • Hashize 6 years