Umunyamabanga Nshingwabikorwa yatawe muri yombi azira gutera inda umwana

  • admin
  • 16/02/2018
  • Hashize 6 years
Image

Mu kagari ka Kiyanzi mu Murenge wa Nyamugari mu Karere ka Kirehe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari witwa Ruzindana Emmanuel , yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda azira gutera inda umwana w’umukobwa w’imyaka 16 y’amavuko ndetse akaba yaranamuteye inda.

CIP Theobald Kanamugire, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburasirazuba, yatangarije itangazamakuru ko uyu Ruzindana Emmanuel, muri 2015 yari umurezi, kuko yabanje kuba umwarimu mu kigo cy’amashuri abanza mbere kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari.

CIP Theobald Kanamugire ati: “Nibyo, Ruzindana Emmanuel wari gitifu w’akagari ka Kiyanzi yatawe muri yombi, akurikiranyweho gutera inda umwana w’imyaka 16. Yayimuteye muri 2015, ubu nibwo agize imyaka 18 ariko icyo gihe yari afite 16, ubu uwo mwana yaranabyaye…”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari icyaha nicyimuhama cyo gufata ku ngufu umwana, azahanishwa ingingo ya 19 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, iteganya ko umuntu wese usambanyije umwana, ahanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko.

Yanditswe na chief editor

  • admin
  • 16/02/2018
  • Hashize 6 years