Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier,ya atangaje ko bamaze kugura abakinnyi 3

  • admin
  • 20/08/2016
  • Hashize 8 years

Rayon Sports yahaye amasezerano abakinnyi 3 barimo Ivan Senyange, Frank Lomami ndetse na Nova Bayama.

Senyange yakiniraga Gicumbi FC, Lomami wakiniraga Musanze FC ndetse na Bayama wari muri Mukura Victory Sports.

Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, atangaza ko bamaze kugura abo bakinnyi mu rwego rwo kwitegura imikino ya shampiyona yo mu mwaka utaha.

Uyu muyobozi atangaza ko bagiye gukina shampiyona ikomeye, igikombe cy’Amahoro (Peace Cup) ndetse n’imikino Nyafurika y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo (CAF Confederation Cup).

Abo bakinnyi Rayon Sports bahawe amasezerano muri iki cyumweru mu rwego rwo kugira ngo bongere imbaraga.

Senyange akina nka myugariro ibumoso, Lomami akaba ataha izamu naho Nova akaba ataha izamu aca ku mpande.

Gakwaya avuga ko ari uburyo bwiza bwo kwiyubaka ku ikipe yabo ya Rayon Sports.

Umunyamabanga wa Rayon Sports yemeza ko abo bakinnyi bafite ubunararibonye, bityo bakaba bagiye kongeramo imbaraga mu ikipe yabo.


Abafana ba Rayon Sports
Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 20/08/2016
  • Hashize 8 years