Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi yishimiye ubufatanye nandi mashyaka

  • Richard Salongo
  • 22/04/2021
  • Hashize 4 years
Image

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi François Ngarambe, yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ishyaka riri ku butegetsi mu Burusiya (United Russia) ryari rihagarariwe n’Umunyamabanga wungirije w’Inama Nkuru y’Ubuyobozi bwaryo, Andrey Klimov.

Ubuyobozi bwa FPR Inkotanyi  bwatangaje ko ayo masezerano ashingiye ku mikoranire n’ubufatanye mu kubaka amashyaka yombi, guteza imbere abagore n’urubyiruko, iterambere ry’ubukungu n’izindi nzego zinyuranye.

Ubufatanye bw’amashyaka yombi bwemeranyijwe mu biganiro iryo Shyaka ryo mu Burusiya ryagiranye n’abayobozi b’imitwe ya politiki iri ku butegetsi mu bihugu by’Afurika tariki ya 24 Werurwe 2021, byari bigamije kwimakaza ubufatanye.

Nyuma yo gushyira umukono kuri ayo masezerano, Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi Ngarambe François, yavuze ko ari amahirwe ku kwagura ubufatanye hagati y’amashyaka yombi kandi ko abaturage b’ibihugu byombi bazabyungukiramo.

Yagize ati: “Muri ayo masezerano, impande zombi ziyemeje guteza imbere ubufatanye binyuze mu kugirana inama, guhanahana amakuru n’intumwa zihagarariye impande zombi.

Ngarambe yavuze ko impande zombi kandi zemeranyije guteza imbere ubufatanye mu bya dipolomasi mu bijyanye n’Inteko Ishinga Amategeko no gushyiraho urubuga rw’ibiganiro bihuza urubyiruko n’abagore bo mu mashyaka yombi.

Byitezwe ko ubu bufatanye buzibanda mu kubaka iyi mitwe yombi ya politiki, guteza imbere abagore, urubyiruko, ibikorwa by’iterambere n’ibindi.

  • Richard Salongo
  • 22/04/2021
  • Hashize 4 years