Umunyakenya yanditse amateka kw’Isi

  • admin
  • 12/10/2019
  • Hashize 5 years

Umunya-Kenya Eliud Kipchoge amaze kuba umuntu wa mbere ku isi wirutse ’marathon’ (kilometero 42) mu gihe kitageze ku masaha abiri, abigeraho habura amasegonga 20.

Kipchoge w’imyaka 34 y’amavuko yirutse intera ya kilometero 42 na metero 200 akoresheje isaha imwe, iminota 59 n’amasegonda 40 mu isiganwa ryiswe Ineos 1:59 Challenge i Vienne mu murwa mukuru wa Autriche, kuri uyu wa gatandatu.

Yagize ati: “Ibi birerekana ko buri wese ntacyo atageraho”.

“Ubu ubwo mbigezeho, nizeye ko n’abandi benshi bazabikora nyuma yanjye”.

Ntabwo ariko uyu muhigo we uzafatwa nk’uw’isi mu buryo busanzwe kuko bitari mu irushanwa rihuriwemo na bose kandi akaba yakoresheje itsinda ry’abirukankanaga nawe 42 bakuranwa byo kumutera akanyabugabo.

Mu mwaka wa 2017, uyu Kipchoge ufite umuhigo w’isi mu mikino Olympiques yari yahushije uwo muhigo ho amasegonda 25, hari i Monza mu Butaliyani mu irushanwa rya Italian Grand Prix.

Asanzwe afite umuhigo w’isi mu gusiganwa muri ’marathon’ w’amasaha abiri, umunota umwe n’amasegonda 39, yagezeho i Berlin mu Budage mu mwaka wa 2018.

Babizi ko yendaga kwandika amateka, abirukankaga hamwe na we bamuretse arikomezanya, avuduka metero za nyuma zari zisigaye, avugirizwa impundu n’imbaga y’abafana be aho i Vienne.

Kipchoge umaze no gutwara isiganwa rya ’London Marathon’ inshuro enye, yahise ahoberana n’umugore we Grace, afata ibendera rya Kenya, nuko asanganirwa n’abamufashije mu kwiruka, barimo n’intyoza nyinshi ku rwego rw’isi mu kwiruka intera iringaniye n’intera ndende.

Umutoza we Patrick Sang yavuze ko “buri kintu cyose cyagenze neza”.

“Yatubereye urugero twese atwereka ko dushobora kurenga imipaka mu buzima bwacu”.

Amateka yanditswe. Ni ibintu utakwiyumvisha”.

Iki gikorwa cyatewe inkunga na kompanyi Ineos ikora mu bikomoka kuri peteroli ya Sir Jim Ratcliffe, umuherwe wa mbere mu Bwongereza, isanzwe itera inkunga n’ikipe yo gusiganwa ku magare na yo yitwa Ineos.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 12/10/2019
  • Hashize 5 years