Umuntu umwe mu bashyigikiye Bobi Wine yarashwe ahita yitaba Imana mu cyaro k’iwabo

  • admin
  • 24/08/2018
  • Hashize 6 years

Mu ijoro ryacyeye umuntu umwe mu bashigikiye depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yarashwe ahita yitaba Imana igihe abashyigikiye uyu mu depite basabaga ko yarekurwa nyuma y’uko yari yongeye gufatwa amaze kurekurwa n’urukiko rwa gisirikare.

Polisi yatangaje ko nyakwigendera Vincent Sserugaya yarashwe n’umupolisi wo muri i Bukalamuli mucyaro cya Kyeginza mu karere ka Gomba aho Bobi Wine akomoka.

Polisi kandi ko abapolisi babo bakwiragiye aho hantu bitewe n’uko bumvise ko hari abashyigikiye uyu mudepite bateje umutekano mucye ndetse banatwika amapine y’imodoka mu muhanda

Abo bigaragambyaga bavugaga ko batishimiye ukongera gutabwa muri yombi kw’inshuti yabo ndetse no gushinzwa kugambanira igihugu,nyuma y’igihe gito uwo mugabo amaze kurekurwa n’urukiko rwa gisirikare rwa Gulu.

Umuyobozi wa polisi mu gace ka Katonga ,Francis Chemusto,yavuze ko igihe abapolisi bageraga aho,babonye izo nsoresore ziri kwangiriza ibintu bitandukanye ndetse banatwika amapine.

Yongera avuga ko uwo nyakwigendera akibona abapolisi yahise yinjira mu nzu ye asohokana ishoka ndetse n’umuhoro ashaka kubikubita abapolisi.

Akomeza agira ati”Mu kwirwanaho, polisi yahise irasa Vincent Sserugaya iramukomeretsa,yahise ajyanwa mu bitaro bya Gomba kuvurwa ari naho yaguye.”

Chemusto yavuze kandi ko uwo mupolisi nawe yahise afatwa ubu arafunzwe mu gihe nyakwigendera yajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gomba.

Kuri ubu hamaze kuraswa kugeza ku rupfu abantu batatu,kuva Bobi Wine yafatwa agafungwa hamwe n’abandi ba depite bane ndetse n’abandi bamushyigikiye.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 24/08/2018
  • Hashize 6 years