Umuntu ukora ibyaha uko yabikora kose ntiyarusha imbaraga ababirwanya-Minisitiri Busingye

  • admin
  • 23/03/2019
  • Hashize 5 years
Image

Minisitiri w’umutekano akaba n’intumwa nkuru ya Guverinoma,Johnston Busingye, yavuze ko ibyaha byirukana iterambere ry’igihugu iyo bidakumiriwe hakiri kare anemeza ko abakora ibyaha bazakomeza kurwanywa kuko batarusha imbaraga ababirwanya.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa gatanu tariki 22 Werurwe 2019 ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda, mu ijambo risoza ibiganiro byari byahuje polisi y’igihugu n’abanyamakuru hagamijwe kubungabunga imikoranire n’ubunyamwuga.Ibi biganiro bisanzwe biba nyuma y’amezi atatu.

Minisitiri Busingye yavuze ko indoto z’urubyiruko cyo kimwe na buri gihugu cyose,zigomba kugendana no kubaka igihugu cyubahiriza amategeko kandi kizirana n’ibyaha.

Ati”Uko turi urubyiruko nk’igihugu twubaka, hari indoto turota zigendanye no kucyubaka kikaba igihugu cyubahiriza amategeko kitarangwamo ibyaha.Izo kandi ni indoto zifuzwa na buri gihugu cyose.

Yakomeje avuga ko ibyaha iyo bidakumiriwe byirukana iterambere igihugu kiba kifuza kugeraho,bityo ngo nta gihe umunyabyaha azarusha imbaraga ababirwanya cyane ko aharangwa ibyaha hafunga inzira y’abashoramari baza gushora imari muri icyo gihugu ndetse n’abakerarugendo bazana amadovise.

Ati”Umuntu ukora ibyaha,uko yabikora kose ntabwo yarusha imbaraga ababirwanya kuko nta hantu wabona igiterane(ihuriro) cy’abajura.Ariko uko turi hano twese turi aha dufite inshingano zo kurwanya ibyaha kuko nitutabyirukana,byo bizirukana iterambere twifuza kugeraho”.

Minisitiri Busingye yashimiye itangazamakuru uruhare rwaryo mu kubaka igihugu kitarangwamo ibyaha anashishikariza abanyamakuru gukomeza ubufatanye mu guharanira ko amategeko yubahirizwa.

Ibi biganiro biba buri gihembwe bihuza Polisi y’u Rwanda n’itangazamakuru hagamijwe kunoza imikoranire myiza n’ubunyamwuga
Abanyamakuru bari bitabiriye ibyo biganiro basabwe gukora kinyamwuga

Yanditswe na Habarurema Djamali/MUHABURA.RW

  • admin
  • 23/03/2019
  • Hashize 5 years