Umuntu ashobora kwibaza ati ariko Evode wo muri BBC na Evode wo muri Minijust bapfana iki?-Minisitiri Uwizeyimana avuga uko yahindutse

  • admin
  • 25/10/2019
  • Hashize 4 years
Image

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi Mategeko, Uwizeyimana Evode, yavuze uburyo yahindutse ugereranyije n’uko yari ameze mbere aho arwanya Leta y’u Rwanda ariko akaza kwitandukanya n’ibyo bikorwa.Gusa ngo ibyo byose abikesha gahunda ya Ndi Umunyarwanda yamufashije guhinduka akaba ari n’umuyobozi.

Ibi Uwizeyimana yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ukwakira 2019 mu kiganiro yatanze mu Ihuriro ngarukamwaka rya 12 ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri, ku nsanganyamatsiko igira iti “Ndi Umunyarwanda Igitekerezo-ngenga cy’Ukubaho kwacu.”

Muri iki kiganiro bwa mbere Uwizeyima yavuze ku buzimwa bwe yanyuzemo mbere yo kugaruka ngo abe umunyarwanda wifuriza igihugu amahoro nyuma y’uko yari umwe mu bakifurizaga ibyago.

Mu byo yavuze bikomeye n’igihe yari mu barwanya Leta y’u Rwanda aba muri Canada, ndetse akagenda yumvikana kenshi mu bitangazamakuru anenga ubutegetsi bwarwo, mbere y’uko aza gusubiza umutima mpembero akabwiyungaho.

Yagize ati “Umuntu ashobora kwibaza ati ‘ariko Evode wo muri BBC na Evode wo muri Minijust bapfana iki?’ Ni ikibazo wenda wakwibaza […] Icyo gihe, nimwe mwaca urubanza, ntabwo ari njyewe.

Perezida Kagame aza i Toronto muri Rwanda Day, yavuze imbwirwaruhame yatumye njya gushaka itike ya kare. Yaravuze ngo abahashye ubwenge, abafite amafaranga, abahashye ubwenge mubuzane turabushaka, abahashye ubushobozi turabushaka, ariko abahashye imico mibi muyigumane hano.”

Yavuze ko akimara kumva iyo mbwirwa ruhame yisanze mu kiciro cy’abahashye ubwenge buri kubupfusha ubusa.

Ati “Nisanga mu bantu bahashye ubwenge nibazaga ko burimo gupfa ubusa.

Uwizeyimana yavuze ko nyuma yo gutaha mu Rwanda, gahunda ya Ndi Umunyarwanda yamufashije cyane nubwo hari abashaka kuyihindurira igisobanuro.

Yakomeje ati “Abantu basobanura Ndi Umunyarwanda, iyo bashaka gukabya bamwe bayihindurira kamere bakavuga ngo igamije kwemeza Abahutu ibyaha batakoze. Ariko si byo. Ndi Umunyarwanda njyewe yaramfashije nk’umuntu, kandi ni yo mpamvu mvuga ngo njyewe ndi igipimo cy’uko umuntu ashobora guhinduka, cyane cyane iyo ashobora kwisuzuma akareba ibyo akora, akavuga ati ‘ibi bintu, ubwenge mfite, reka ndebe ko nagira icyo nkora kandi hamwe n’abandi.

Yungamo ati “Perezida turi i Toronto yaravuze ati ‘ntabwo twasubiza inyuma ibihe’, nanjye nsaba niba ntawe uzanyishyuza ibya kera. Ntabwo twasubiza ibihe inyuma ariko dufite ubwenge bwo kugena ejo hazaza heza.”

Yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyiza giha amahirwe buri wese, gishobora kubabarira kandi gifite ubuyobozi buhamye.

Mu kugaruka ku mwanzuro yafashe yagize ati “U Rwanda ni igihugu wavuga ngo kirakinguye, u Rwanda rurakinguye ariko ntirurangaye. Wisunga umugabo mbwa mugakubitira hamwe. Burya niko bimeze.”

Umuyobozi ushobora kubona ari umwe ariko imbere harimo batanu

Mu kiganiro cye kandi Uwizeyimana yagarutse ku myitwarire y’abayobozi bamwe na bamwe usanga batavugisha ukuri, kandi inshingano barimo n’ibyemezo bafata bigira uruhare mu kugena ejo hazaza h’igihugu.

Yagarutse ku kinyoma gikunda kuba mu bayobozi ugasanga kigeze no mu baturage, nubwo atabishimangira ngo hato atagwa mu mitekerereze ya ba Reyntjens (Filip) na ba Pierre Péan.

Ati “Hari n’igihe duhura n’Umukuru w’Igihugu akaba ahari, nkareba uburyo dukora na ba Minisitiri mu matsinda atandukanye, tukagira ikintu twemeranya tukavuga ngo tuzakijyana mu nama n’umukuru, mukabyumvikana mukabirangiza.”

Yungamo ati “Noneho Nyakubahwa yakigeraho, umuntu agapima ikirere akareba aho umukuru w’igihugu yerekeza, ugasanga afashe ijambo ngo ‘Nyakubahwa nanjye niko mbibona ahubwo bagenzi banjye nabonaga ari bo batabyumva neza. Kandi ugasanga n’icyo gitekerezo uwo muntu ni we wakizanye. Nta mazina ndi buvuge, abo bantu aha barahari.”

Icyo gihe ngo umuntu aho kwifatanya n’abandi bitewe n’uko babona ibintu kimwe, wenda mukaba mugiye guhindura icyemezo mwafashe nyuma yo guhabwa umurongo, ugasanga undi we arimo kugerageza guhuza igitekerezo cye n’icy’umuyobozi cyangwa uwatuma uhura n’ingaruka runaka.

Uwizeyimana yakomeje ati “Umuntu uramureba gutya ariko imbere harimo abandi nka batanu. Ibi bintu rero usanga ari ikibazo gikomeye muri sosiyete yacu cyangwa muri politiki yacu.”

Iri huriro ryateguwe n’umuryango Unity Club ku bufatanye na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), rigamije gukomeza kubaka Ndi Umunyarwanda, igatura mu mutima, ikagenga ubwenge n’imitekerereze, ikaranga imikorere no kuzuza inshingano, bigahinduka ukubaho ku bayobozi no kuri buri Munyarwanda, mu rugendo rwo kubaka ‘u Rwanda twifuza.’

Umuryango Unity Club Intwararumuri ugamije gutanga umusanzu mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda ukaba ugizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma n’abayihozemo ndetse n’abo bashakanye. Uyu muryango washinzwe muri Gashyantare 1996, wiha intego yo “kwimakaza umuco w’ubumwe n’amahoro, byo nkingi z’iterambere rirambye”.

JPEG - 101.5 kb
Uwizeyimana Evode yavuze ko mu byatumye ava ku izima ari imbwirwaruhame Perezida Kagame yavugiye i Tolonto imukora ahantu ahita ajya gushaka itike ngo nawe ajye kubaka urwamubyaye
JPEG - 134.4 kb
Umuryango Unity Club Intwararumuri ugizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma n’abayihozemo ndetse n’abo bashakanye



Chief Editor/MUHABURA.RWA

  • admin
  • 25/10/2019
  • Hashize 4 years