Umunsi wa 5 wa Premier League: ibintu umunani twahishuriwe muri iyi shampiyona

Premier League ikomeje kugaragaza umwihariko kugeza no kuri uyu munsi urangiye wa gatanu, byiza kwa Manchester City mu gihe kwa mukeba United byakomeje kuzamba, Chelsea isogongezwa na Liverpool ku nsinzwi, Tottenham na Arsenal zibona atatu ari na ko Everton ifata umwanya wa kabiri.

1.Liverpool yashimangiye ko ubusatirizi bwayo bugomba gutitiza abakeba


Myugariro n’umukinnyi wo hagati – Lovren na Henderson ku mahirwe babonye batumye Chelsea itsindwa umukino wa mbere, ni ikintu cyiza kugira amanota 10 umaze gukinira ku bibuga bikomeye hanze (kwa Arseanal, Tottenham na Chelsea waranakiriye ikipe ifite shampiyona, Leicester City.

2. Slimani yatangiranye imbaraga


Nyuma yo guca agahigo ko kuba ari we uhenze muri Leicester, kuri 28 z’amapawundi bamukura muri Sporting Lisbon, uyu mujya Algeria yatangiye atsinda igitego muri iyi shampiyona.

3. Alex Iwobi afite akazoza


Iwobi agaragara nk’ufite akantu ka nyirarume Jay Jay Okocha, ni nyuma yo gutsinda Hull City igitego ubwo yari abonye amahirwe yo gusimbura Walcot.

4. De Bruyne ntashaka kugaragaza icyuho cya Aguero


Nyuma yo gutsinda Man. U igitego akanaba umukinnyi w’umukino, De Bruyne yongeye no gutsinda igitego muri bine Man. City yatsinze Bournemouth.

5. Everton mu bihe byiza


Koeman ni umuhanga, si nka Martinez – azi akamaro ko gushyirahamwe kugarira no gusatira. Abantu batangiye kwibaza niba ari igihe nyacyo cyo guhatanira big 4 dore ko ubu ari iya kabiri.

6. Rooney akomeje kwibasirwa


Birasa nk’aho ari we uri kuzira imyitwarire mibi ya Man.U, n’ubwo yari yasizwe hanze ya list yagiye kwa Feyenoord, nawe asa nk’uwabuze amahitamo dore ko no mu ikipe y’igihugu hose akiri kugendera ku izina gusa.

7. Charlie Austin yarahindutse


Ku bitego bibiri byanatumyeaba umukinnyi w’umukino, byamufashije kwemeza Claude Puel.

8. Stoke mu mazi abira

Ku munsi wa gatanu bamaze kubona inota rimwe gusa, ni ahantu habi kuko kuva muri season ishize, bamaze gutsinda imikino 12 gusa. Bikomeje gutya byarangira bisanze aharindimuka.

Yanditswe na Lucky van Rukundo/Muhabura.rw

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe