Umunsi udasanzwe kuri Madamu wa Perezida Jeannette Kagame
- 10/08/2016
- Hashize 8 years
Itariki nk’iyi mu mwaka wa 1962 ni umunsi udasanzwe kuri Madamu wa Perezida Kagame, Jeannette Kagame kuko aribwo yabonye izuba.
Madamu Jeannette Kagame yavukiye i Burundi; yashyingiranywe na Perezida Kagame ku itariki ya 10 Kamena 1989 mu muhango wabereye i Kampala muri Uganda.
Ni umubyeyi w’abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe. Imfura ye ni Ivan Cyomoro Kagame, ubuheta ni Ange Ingabire Kagame, hagakurikiraho Ian Kagame n’umuhererezi Brian Kagame.
Mu muryango nyarwanda ashimirwa uruhare rukomeye yagize mu gushyiraho gahunda yo kwita ku bibazo by’ubuzima n’imibereho y’imiryango ibana na virusi itera Sida, byiyongera ku yindi gahunda yatangije igamije guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa, abinyujije mu muryango Imbuto Foundation yashinze, anabereye Umuyobozi w’Ikirenga.
Ashimirwa kandi kuba icyitegererezo cy’umubyeyi ubereye u Rwanda binyuze ahanini mu guharanira uburenganzira bw’abagore no mu nama atanga zabafasha mu iterambere.
Ikindi ni mu guteza imbere urubyiruko binyuze mu guhemba urufite ibitekerezo by’icyitegererezo ,“Celebrating Young Rwandan Achievers Awards (CYRWA).
Yahawe ibihembo bitandukanye birimo igiheruka cyo kuba indashyikirwa mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no guteza imbere umugore n’umukobwa. Ni igihembo yahawe muri Werurwe mu nama mpuzamahanga ya Gatanu yitiriwe Kigali ( 5th Kigali International Conference Declaration (KICD).
Cyaje gikurikira ikindi yahawe muri uko kwezi cy’uko yagaragaje uruhare rukomeye mu kwita ku buzima n’imibereho myiza y’abaturage bababaye cyane barimo abana n’abagore, kandi na n’ubu akaba akomeje ibikorwa bibateza imbere.
Ni igihembo yahawe n’Umuryango Team Heart, ugira uruhare mu bikorwa bitandukanye by’ubuvuzi mu gihugu ndetse ubu ukaba uri gukusanya inkunga yo kubaka ikigo cya mbere kivura indwara z’umutima mu Rwanda.
Itariki nk’iyi mu mwaka wa 1962 ni umunsi udasanzwe kuri Madamu wa Perezida Kagame, Jeannette Kagame kuko aribwo yabonye izuba.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw