Umunani bafatiwe mu bikorwa byo kurwanya ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge

  • admin
  • 01/10/2016
  • Hashize 8 years
Image

Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu ijoro ryo ku wa Kane mu turere twa Gicumbi na Nyabihu yayifatiyemo abantu umunani batwaye ibiyobyabwenge na magendu y’ibitenge mu modoka.

Ku wa 30 Nzeri, ahagana saa munani z’ijoro, Polisi y’u Rwanda muri Gicumbi yafatiye Ndahimana Oswald mu kagari ka Kinishya, ho mu murenge wa Nyankenke atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Dyna ifite nomero ziyiranga RAB 637G ipakiyemo amaduzeni 1280 ya Chief Waragi na litiro 357 za Kanyanga. Iyo modoka yarimo kandi Nsengimana Jean Claude, Seven Xavier na Nzayisenga Evariste.

Na none ku mugoroba wo ku itariki 29 Nzeri, ahagana saa moya n’igice, Polisi y’u Rwanda muri Gicumbi yafatiye mu kagari ka Karurama, ho mu murenge wa Rushaki imodoka ifite nomero ziyiranga UAV468P ipakiyemo amaduzeni 590 ya Zebra Waragi, na magendu y’ibitenge 12; ariko abari bayirimo ntibafashwe kuko bagihagarikwa na Polisi, bahise bava mu modoka bariruka.

Avuga ku ruhare rw’abaturage mu ifatwa ryabyo bitewe no gutanga amakuru ku gihe, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gicumbi, Superintendent of Police (SP) Steven Gaga yagize ati:” Kumenya vuba ko izo modoka zipakiyemo ibiyobyabwenge n’ibitenge bya magendu byatumye tubifata, ndetse tunafata bamwe mu bari babitwaye mu modoka, kandi n’abacitse turacyabashaka.”

Yavuze ko abo bane bafatanwe ibyo biyobyabwenge bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba , ndetse ko ibyo bafatanwe; kimwe n’imodoka bari babipakiyemo ari ho biri mu gihe iperereza rikomeje.

SP Gaga yakomeje agira ati:”Turagira inama abishora mu biyobyabwenge kubireka kuko nta cyiza cyabyo. Ababicuruza, ababitunda n’ababinywa bamenye ko isaha iyo ari yo yose bazafatwa, kandi ingaruka zabyo si nziza kuko bafungwa, ndetse bagacibwa ihazabu; kandi n’ibiyobyabwenge bafatanwe bikangizwa.”

Yagize kandi ati:“Ibiyobyabwenge bitera ababinyoye gukora ibikorwa binyuranije n’amategeko, kandi bihungabanya umudendezo wa rubanda birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Abantu bakwiriye kunywa no gucuruza ibyemewe n’amategeko, bidafite ingaruka mbi ku buzima bwabo.”

Avuga ku bubi bwo kunyereza imisoro, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gicumbi yagize ati:” Bidindiza iterambere ry’igihugu kubera ko amafaranga ayivamo akoreshwa mu kubaka ibikorwa remezo nk’imihanda, amashuri, ibitaro, n’ibindi. Buri wese arasabwa rero kubyirinda.”

Umukwabu wakozwe muri Nyabihu mu ijoro ryo ku wa 30 Nzeri wafatiwemo uwitwa Rurinda Jean Claude atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Carina ifite nomero iyiranga RAC 459K ipakiyemo ibiro 75 by’urumogi.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyabihu, Superintendent of Police (SP) Alex Fata yavuze ko imbere ya Rurinda hagendaga imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Corolla ifite nomero ziyiranga RAB 804Y itwawe na Niyonsaba Eugene na moto yo mu bwoko bwa TVC ifite nomero ziyiranga 661L itwawe na Karanguza Jean D’Amour.

Yavuze ko aba bombi bari bashinzwe kureba niba mu muhanda hari abapolisi, hanyuma bakaburira Rurinda wari upakiye urwo rumogi.

Asobanura uko bafashwe, SP Fata yagize ati:”Twamenye ko ibyo binyabiziga bitatu biri kwerekeza i Kigali; biturutse muri Rubavu, kandi ko kimwe muri byo gipakiyemo urumogi.

Twahise dushyiraho uburyo bwo kubifata ndetse n’ababitwaye. Uko ari batatu twabafatiye mu kagari ka Kora, ho mu murenge wa Bigogwe mu bihe bitandukanye hagati ya saa sita z’ijoro na saa kumi n’ebyiri za mu gitondo. Twabanje gufata abo babiri bagendaga bareba ko mu muhanda hari abapolisi, hanyuma dukurikizaho Rurinda, wafashwe mu gitondo.”

SP Fata yongeyeho ko uko ari babatu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mukamira mu gihe iperereza rikomeje, kandi ko n’urwo rumogi ndetse n’ibyo binyabiziga bitatu ari ho biri.

Yagize ati:”Akarere ka Nyabihu kari mu hakunda kunyuzwa ibiyobyabwenge byiganjemo urumogi n’inzoga zo mu masashe zitemewe mu Rwanda bivanwa muri bimwe mu bihugu duhana imbibi, ariko twafashe ingamba zidasanzwe zo kubirwanya no gufata ababitunda, ababicuruza n’ababinywa. Turakangurira abantu kutishora mu biyobyabwenge kuko ingaruka zabyo zirimo igifungo, gucibwa ihazabu, n’igihombo. Turasaba kandi buri wese kuba umufatanyabikorwa mu kurwanya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ryabyo.”

Yasabye abaturage kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya ikintu cyose kinyuranije n’amategeko batanga amakuru yatuma gikumirwa, kandi yatuma hafatwa abagikoze cyangwa abafite imigambi yo kugikora.: RNP

Yanditswe na Niyomugabo Robart/Muhabura.rw

  • admin
  • 01/10/2016
  • Hashize 8 years