Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame yatumye abaminisitiri 3 kwihanganisha abaturage

  • admin
  • 20/05/2016
  • Hashize 8 years

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minisitiri ushinzwe Ibiza no gucyura Impunzi na Minisitiri w’Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri ku wa 18 Gicurasi basuye abaturage bo mu karere ka Ngororero bahuye n’ibiza by’imvura n’inkangu zagwiriye amazu, babashyikiriza ubutumwa bwo kubihanganisha bwa Perezida Kagame.

Aba bayobozi bakiriwe na Guverineri w’Intara y’uburengerazuba, Mukandasira Caritas, Komite nyobozi y’Akarere n’abaturage b’aka karere.

Minisitiri Kaboneka Francis wari umushyitsi mukuru yabwiye abaturage ko Perezida Kagame yifatanyije nabo mu byago bahuye nabyo.

Yagize ati “Twazanye ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika bwo kubihanganisha. Yongeyeho ko n’ubwo yasubitse uruzinduko yari yabageneye abijeje kuzaza nta kabuza.”

Minisitiri w’ibiza no gucyura impunzi Mukantabana Seraphine nawe yihanganishije ababuze ababo mu biza biherutse kwibasira imirenge inyuranye; avuga ko Guverinoma yose yifatanije n’abahuye n’ibibazo. Yaboneyeho kwibutsa abaturage kwita ku mabwiriza ajyanye no kuva mu manegeka.

Yagize ati “ Ndihanganisha abahuye n’ibiza nkaba nizeza abasenyewe bazasubizwa mu buzima bahozemo naho abakeneye ubundi bufasha bo batangiye kububona.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ndayambaje Godefroid, yavuze ko ibiza bimaze guhitana abantu batandatu abenshi muri bo bagwiriwe n’inkuta z’inzu barimo. Ingo zasenyutse zigera kuri 450, imyaka yangiritse ku buso bwa hegitari 75, imihanda nayo yarangiritse nk’uwa Gatumba- Ndaro-Nyange ntukiri nyabagendwa.

Minisitiri Kaboneka yagarutse ku mirire mibi ikigaragara yemeza ko iyo abana bagwigingira bigira ingaruka ku muryango nyarwanda muri rusange.

Ati “Bishoboka bite ko abana bakigwigingira kandi gahunda ya Girinka imaze gukwira hirya no hino, abantu barigishijwe kurya indyo yuzuye no kugira uturima tw’igikoni. Hari n’imiryango itunze inka, hari ifite ubuhinzi busobanutse ariko ikarangwa n’imiririe mibi.”

Hagaragajwe ibibazo bya ba rwiyemezamirimo bambuye abaturage ku bikorwa remezo nk’imihanda, basabwa kubahiriza amasezerano bagirana n’abaturage.

Abayobozi b’akarere basabwe gusuzuma ako karengane kakava mu nzira. Ibindi byakunze kugaruka ni ibijyanye n’amakimbirane mu ngo ashingiye kw’ihohotrewa rishingiye ku mutungo no ku gitsina.

Hon. Kaboneka yibukije abaturage ko bagomba gukorana n’inzego zibegereye zikabakemurira ibibazo. Yabasabye kwivanamo ko Minisitiri runaka ariwe kamara kandi ubuyobozi bwarabagereye.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 20/05/2016
  • Hashize 8 years