Umukozi wo murugo yaroze abana yareraga bahita bitaba Imana

  • admin
  • 30/10/2017
  • Hashize 6 years
Image

Umukobwa wakoraga mu rugo rw’uwitwa Minani utuye mu Mudugudu wa Gabiro mu Kagari ka Buhaza ari mu maboko ya Polisi aho akurikiranyweho kugaburira abana batanu ibyo kurya, babiri muri bo bakitaba Imana mu gihe abandi batatu barwariye mu bitaro bya Gisenyi.

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki ya 29 Ukwakira 2017, ahagana saa moya nibwo uyu mukozi yahaye abana batanu n’umugore w’umushyitsi wari wasuye urwo rugo ibyo kurya nyuma y’akanya gato, babiri muri bo bahita bashiramo umwuka.

Abitabye Imana ni abana babiri b’umuturanyi aribo Ndamyebuke Pascal w’imyaka icyenda na Ndikubwimana Benjamin wari ufite itanu mu gihe uwitwa Niyonzima Fulgence w’imyaka 12, umwana wa Minani n’umubyeyi wari wabasuye bajyanywe mu Bitaro bya Gisenyi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Mugisha Honoré wemeje iby’aya makuru yasabye abaturage gutuza kubera uburakari bari bafite.

Yagize ati “Nibyo koko uyu mukozi ari mu maboko ya polisi. Abana bitabye Imana, imibiri yabo iri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gisenyi.

Mugisha yavuze ko atahamya ko aba bana bahawe uburozi mu gihe batarabona ibisubizo byo kwa muganga.

Yagize ati “Turamenya icyihishe inyuma y’urupfu rwabo nyuma y’isuzuma ry’abaganga. Turasaba abaturage gutuza kuko kuva mu gitondo bazindukiye imbere y’urugo rwa Minani bafite amahane menshi.”

Minani n’umugore we baburiwe irengero ndetse nimero zabo za telefone ngendanwa ntabwo ziriho.

Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 30/10/2017
  • Hashize 6 years