Umukozi wa banki yatawe muri yombi akekwaho kunyereza amafaranga

  • admin
  • 03/03/2018
  • Hashize 6 years
Image

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyabihu yataye muri yombi Maniragena Epimaque w’imyaka 33, wakoraga muri banki ya UNGUKA, ishami rya Kora, ukekwaho kurigisa umutungo ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi Magana cyenda na mirongo itandatu (1,960,000 RWF).

Aya mafaranga yanyereje akaba ari aya koperative y’Abacuruzi b’Inyongeramusaruro ba Nyabihu (KOAINYA) yari yarabikije muri iyo banki mu mwaka wa 2015.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira, yavuze ko mu mwaka wa 2015 abanyamuryango b’iyi Koperative babikije aya mafaranga, bo bakibwira ko yashyizwe kuri konti ya koperative, nyamara Maniragena we akaba yarayishyiriraga ku mufuka we.’’

Yagize ati:’’Mu mwaka wa 2015, abanyamuryango b’iyi koperative baje kubitsa aya mafaranga muri banki UNGUKA ishami rya Kora, uyu Maniragena wari umukozi wayo ariko ubu akaba yari yarirukanywe kubera izindi mpamvu akaba yarabahaye inyemezabwishyu (Bordereau) igaragaza ko babikije ayo mafaranga, ariko nyamara aho kuyashyira mu isanduku ya banki, Maniragena we yayishyiriye mu mufuka.

Yakomeje avuga ati:”Kugirango bimenyekane ko aya mafaranga yanyerejwe ni uko mu minsi ishize abanyamuryango b’iyi koperative baje kubikuza amafaranga yabo, basanga ayo mafaranga atarinjijwe mu isanduku ya Banki, babimenyesha Polisi itangira kubikurikirana, nibwo ku itariki ya 28 Gashyantare yafatiwe mu Kagari ka Kora Umurenge wa Bigogwe Akarere ka Nyabihu, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Jenda mu gihe iperereza rigikomeje.

CIP Gasasira yagiriye inama abakora muri Banki n’abandi bakozi bose muri rusange kwihesha agaciro bakirinda kunyereza umutungo, kuko bibatesha agaciro bikanababuza inyungu babonaga mu kazi kandi bikabaviramo guhabwa ibihano.

Yagize ati:’’Umukozi uzi ko yagiriwe icyizere mu kazi ni byiza ko yarangwa n’ubunyangamugayo, akihesha agaciro kandi akanahesha ishema abamuhaye akazi. Akirinda kugushwa mu cyaha n’ irari ry’ubutunzi ngo ahemuke hejuru y’amafaranga atari bugire icyo amumarira ugereranyije n’inyungu yari afite mu kazi yakoraga. Ababikora bamenye ko n’iyo byatinda kumenyekana ko bahemutse, bishyira bikagaragara kandi itegeko rikabahana.’’

Nahamwa n’iki cyaha azahanishwa ingingo ya 325 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko:’Umukozi wese urigisa umutungo, amafaranga, impapuro zivunjwa amafaranga, ibyemezo by‟imari n’inyandiko bya Leta cyangwa bitari ibya Leta cyangwa ibintu byimukanwa by’undi yabikijwe ku bw’umurimo ashinzwe; ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe.

Chief editor

  • admin
  • 03/03/2018
  • Hashize 6 years