Umukobwa yibye ihene za sekuru kugira ngo yigurire imisatsi y’imikorano (menshi)

  • admin
  • 28/11/2019
  • Hashize 4 years

Umukobwa wo muri Afurika y’epfo mu mujyi wa limpopo yakwiragiye mu binyamnakuru bitandukanye nyuma y’inkuru iteye ikimwaro y’uko yibye ihene za sekuru agahita azigurisha kugira ngo agure imisatsi y’imikorano abenshi bakunze kwita menshi ikorerwa muri Brezile.

Ibinyamakuru byinshi byatangaje ko sekuru w’uyu mukobwa yabuze ihene ze eshatu nyuma atangira igikorwa cyo kuzishakisha.

Iyi nkuru dukesha Faceofmalawi ivuga ko umusaza Matome Dikgale yaje gukomeza gushakisha nyuma azibona mu modoka,abajije umushoferi amubwira ko yazigurishijwe n’umwuzukuru we.

Matome Dikgale ati “Nararebye mu ihene zanjye nsanga nabuzemo ihene eshatu ubwo ndatangira nzenguruka igituragi cyose nzishakisha.Nazibonye mu modoka vuba vuba mpita mpagarika umushoferi wari uyitwaye kugira ngo mubaze uko bimeze.”

Matome agira ati “Ubwo nari ntangiye kumutonganya,umushoferi yambwiye ko umwuzukuru wanjye ariwe wazimugurishije kubera ko yashakaga amafaranga yo kwikemurira ibibazo bye.Nahise numva mbabaye ndetse ntungurwa birenze kuko ntabwo nizeraga ko yakora ibyo kubera ko akijijwe“.

Mu gihe uwo musaza yari akomeje gusakuza yababajwe n’ibyabaye,umwuzukuru we yahise avuga ko yazigurishije kubera ko yashakaga amafaranga yo kwigurira imisatsi y’imigurano.

Ati “Ibyo nakoze ni bibi,nari mbizi,ariko nta mahitamo nari mfite.Ndi umukobwa kandi nifuza kwiyitaho.Nibyiza kuruta gutegereza umugisha”.

Imisatsi y’imikorano ikorerwa muri Brazila hagati y’ibihumbi 2,500 na 20,000 by’amafaranga akoreshwa muri Afurika y’epfo (Amarande) bitewe n’ubwoko bw’iyo misatsi,ingano yayo ndetse n’aho uyiguriye.Bivugwa ko abenshi mu bagore b’abanyafurika bakunda kugura iyo misatsi buri kwezi ifatwa nk’imisatsi iba yarajugunywe n’abagore b’abazungu.


Iyi niyo misatsi y’imikorano cyangwa iy’imigurano abenshi mu bagore bo muri afuriaka bakunda kugura kugira ngo barimbe base neza

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 28/11/2019
  • Hashize 4 years