Umukobwa yarize ayo kwarika ashaka kuryama ku kibero cya Safi Madiba [REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 24/03/2018
  • Hashize 6 years
Image

Ku nshuro ya mbere mu gitaramo gikomeye nk’umuhanzi ku giti cye yaririmbyeyagaragayemo, Safi Madiba yagaragarijwe urukundo rudasanzwe n’abafana be biganjemo abakobwa barize bagahogora bashaka kumukoraho ku buryo hari n’uwahogoye ashaka ku muryama ku kibero. Ibi byo kuririra icyamamare byaherukaga igihe umwana w’umukobwa yarize ashaka Yanick Mukunzi.

Iki gitaramo cyebereye mu Mujyi wa Musanze mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu, cyitabiriwe n’imbaga y’abakunzi b’umuziki basusurukijwe n’abahanzi barangajwe imbere na Harmonize wo muri Wasafi Records waturutse muri Tanzania.

Safi ni umwe mu bagaragarijwe urukundo rukomeye n’abatuye mu Mujyi wa Musanze. Yaririmbye indirimbo yagiye akorana n’abandi bahanzi ubwo yari akiri muri Urban Boyz zirimo “Come Back” na Riderman, “Nyamijos” na Fireman, “Nyabarongo” na Ama G the Black na “Kizimyamoto” yakoranye na Queen Cha.

Yarushijeho gushyushya abafana bigeze mu ndirimbo amaze iminsi akora zirimo “Fine” yakoranye na Rayvanny wo muri Wasafi, “Kimwe Kimwe”, “Got It” yakoranye na Meddy n’iyitwa “My Hero” amaze iminsi asohoye.

Ubwo yaririmbaga umwe mu bafana yuriye urubyiniro mu buryo butunguranye aramusingira aramuhobera hashira akanya kanini ariko arururutswa asubira mu bafana. Safi yasoje kuririmba uyu mukobwa amutegereje ndetse yongera kumuhobera by’igihe kinini.

Nyuma y’uyu Safi yasanzwe ku modoka n’itsinda ry’abandi benshi barimo uwarize cyane na we ashaka kumuhobera, arabyemererwa abona kugenda. Uwamusanze ku rubyiniro yahamye ku mudoka ye yanga kuhava atongeye kumubona. Yari afite icyifuzo cyo kumukoraho no kumuryamaho.

Safi amaze kuruhuka by’akanya gato nyuma yo kuva ku rubyiniro yasubije icyifuzo cy’uyu mufana. Yamaze akanya amuryamye ku bibero avuga ko ari ibyishimo bikomeye agize mu buzima bwe kuba abashije kumuhobera no kumukoraho.

Mu marira menshi uyu mufana yagize ati “Safi namukunze kuva kera akiri muri Urban Boyz, nkunda ukuntu aririmba, nkunda indirimbo ze nyinshi cyane akiri muri Urban Boyz, ‘Reka Mfukame’, ni nyinshi pe! Yaba ayirimo cyangwa atayirimo ndamukunda cyane. Ibyo namusabye yabyemeye, ndanamushimiye cyane kuba namukozeho nkamuryamaho biranshimishije cyane pe!”.


Ibi bimaze kuba karande muri iyi minsi hano mu Rwanda aho abana b’abakobwa basarira ibyamamare kugeza n’ubwo barira bagahogora kubera urukundo n’ubwuzu baba bafitiye ibyo byamamare.Ibi biherutse kubaho igihe umwana w’umukobwa yagaragaje uburyo akunda umukinnyi wa Rayon Sport Yanick Mukunzi aho uyu mwana w’umukobwa yarize kugera naho aguye igihumure amaze kumubona ndetse no kumuhobera.Gusa ntibyarangiriye aho ruracyageretse kuko adasiba aho Rayon Sport yakoreye imyitozo ashaka kwirebera Yanick Mukunzi.


Yavuye ku rubyiniro amwizirikaho ngo ntamucika atamuryamye ku bibero
Bagana ku modoka yagerageje kumugwamo amuhobera ariko bira nga biba iby’ubusa
Ugutakamba kwari kwinshi umwana w’umukobwa asaba Safi ku muha amahirwe ya mbere mu buzima bwe yo ku muryama ku bibero
Yarize byo gupfa mugihe Safi yari agihobera uwo yasanze umutegerereje ku modoka
Uyu yamusanze yamurindiye ku modoka ngo ashirwa umuhobeye umutima uratuza
Bageze ku modoka Safi yujuje isezerano ahoza umwana amarira amwemerera ku muryaho akabya inzozi yarose kuva cyera

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 24/03/2018
  • Hashize 6 years