Umukobwa yapfuye arimo gutabara umugabo wari warohamye

  • admin
  • 04/12/2019
  • Hashize 4 years
Image

Abakora ibikorwa by’ubutabazi batahuye umurambo w’umukobwa w’umwangavu warohamye agerageza kurokora umugabo wari uri kurohama mu mugezi warengewe n’imyuzure muri Kenya.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Ukuboza 2019,nibwo Ann Nduku w’imyaka 19 y’amavuko yarohamye mu mugezi witwa Kandisi w’ahitwa Ongata Rongai, mu nkengero y’umurwa mukuru Nairobi.

Nduku yarohamye ubwo yumvaga umugabo utabaza wari unagannye ku gice kimwe cy’iteme riri kubakwa kuri uwo mugezi.

Uwo mugabo yararokotse, ariko ubwo Madamazela Nduku yageragezaga kumutabara yahise agwa muri uwo mugezi.

Nyina Elizabeth Mutuku yavuze ko yabonye umukobwa we mbere yo gupfa rwana n’amazi.

Yagize ati: “Naramubonye arwana n’amazi ndetse ngerageza kumurokora. Naramuhamagaye nti, ’Anna, Anna!’ Nashakaga kumujugunyira inkoni ngo ngerageze kumukurura mukuremo”..

Akomeza agira ati”Ariko umugezi wari warengewe kuburyo amazi yagendaga amujugunya hirya no hino, nuko aramutwara”.

Uwo mugezi waruzuye nyuma y’imvura nyinshi yatangiye kugwa ku wa mbere w’iki cyumweru ikagera no mu bindi bihugu byo muri Afurika y’uburasirazuba.

Ariko abahaturiye bavuga ko abantu barenga barindwi bamaze gutwarwa n’amazi y’uwo mugezi mu myaka ibiri ishize.

Maryam Zenneth, mukuru wa Madamazela Nduku, yavuze ko urupfu rwa murumuna we arwegeka ku bayobozi b’inzego z’ibanze bananiwe kurangiza kubaka iryo teme rihuza icyaro batuyemo n’isoko rinini ryo mu mujyi baturanye wa Rongai.

Ati: “Imyaka ibiri yose irashize abantu benshi bapfa, [abayobozi] bari aho barebera. Baraza mugafatanya mu kiriyo, ariko nta kindi gikorwa“.

“Uyu munsi bibaye kuri murumuna wanjye, ni nde uzakurikiraho?”

“Iri teme ni yo nzira y’ibanze abana bagiye ku ishuri banyuramo. Kuki bakuyeho iteme hano bagatangira kubaka irindi none bakaba batari kurirangiza?”

Nyina we yashenguwe n’agahinda.

Ati: “Ndababaye cyane rwose. Yari kuzavamo umuyobozi mu gihe kiri imbere cyangwa umwarimu. Kubura ubuzima gutya kubera iteme, birababaje gusa nta kindi”.

Urupfu rw’uyu mwangavu rubaye mu gihe iteme rishaje ryari kuri uwo mugezi ryakuweho mu myaka ibiri ishize, kandi irindi rishya riri kubakwaho ntabwo riruzura,bityo abahatuye bamaze igihe bambukira ku mabuye batondeka muri uwo mugezi.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 04/12/2019
  • Hashize 4 years