Umukobwa w’umwe muba General muri Uganda yiyemereye icyaha ashinjwa cyo kwikinisha akanakwirakwiza amafoto abikora

  • admin
  • 10/07/2018
  • Hashize 6 years

Umukobwa wa Maj Gen Gavas Mugyenyi wungirije umugaba mukuru w’ingabo zirwanira mu kirere mu gihugu cya Uganda witwa Lillian Rukundo, kuri uyu wa Mbere yemeye ko ari we washyize kuri internet amashusho ye arimo kwikinisha akaba yashinjwaga ibyaha bigera ku 10 bifitanye isano no gukwirakwiza amafoto y’urukozasoni no guteza imbere amashusho y’urukozasoni mu rukiko rwa Buganda.

Rukundo Lillian, umunyeshuri mu mwaka wa 3 muri Mass Communication muri Uganda Christian University (UCU), yatawe muri yombi mu cyumweru gishize ahatwa ibibazo ariko arekurwa hishyuwe ingurane bigizwemo uruhare na se, Gen Mugyenyi.

Kuri uyu wa Mbere mu gitondo ubwo yasubiraga mu rukiko yahakanye ibyaha ashinjwa byo gukwirakwiza amafoto y’ubwambure bwe ku mbuga nkoranyambaga abishinja umusore wari umukunzi we nk’uko yabigenje agifatwa.

Imwe muri video yashyizwe ahagaragara igaragaza Rukundo arimo kwikinisha mu bice bye by’ibanga ndetse akageza n’aho arangiza nk’uko bitangazwa na Spyreports.

The Monitor ducyesha iyi nkuru yatangaje ko Ubushinjacyaha bwavuze ko mu 2017, Lillian Rukundo w’imyaka 23 ubwo yari mu icumbi rye riherereye Mukono, yakoze video ye ubwe arimo kwikinisha, yarangiza akayikwirakwiza yifashishije imbunga nkoranyambaga agamije gutera ubushake bwo gukorabimibonano umuntu wese wayibonye.



Umucamanza Mary Babirye akaba yohereje uyu mukobwa muri Gereza ya Luzira kugeza ku itariki ya 13 Nyakanga 2018 ubwo azasubira mu rukiko agahabwa igihano.

Mu cyumweru gishize umusore wari watawe muri yombi ashinjwa gukwirakwiza amafoto y’ubwambure bwa Lillian nawe akaba yarisobanuraga avuga ko yayakuye muri groups za whatsapp abamo batanzwe n’abandi babanamo bityo nyir’ubwite byarangiye yemeye ko ariwe wagize uruhare mu ikwirakwizwa ryayo.


Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 10/07/2018
  • Hashize 6 years