Umukobwa w’imyaka 13 yasambanyijwe n’abagabo 10 bamusimburanaho

  • admin
  • 19/02/2019
  • Hashize 5 years

Umukobwa ufite imyaka 13 y’amavuko yafashwe ku ngufu ndetse asambanywa n’abagabo 10 bamusamburanaho, mu gihe kingana hafi y’icyumweru cyose afungiranye mu nzu y’umwe mu bamusambanyaga.

Aya mahano yabereye mu cyaro cya Kitaima mu gace ka Bomet mu gihugu cya Kenya ku wa Gatanu tariki ya 15 Gashyantare 2019,ariko ntabwo ubuyobozi bwo muri ako gace bwamenye ibyari biri gukorwa n’izo nkozi z’ikibi.

Umukobwa avuga ko yafashwe ku ngufu n’abo bagabo mu masaha ya saa moya za ni mugoroba (7:00) kuwa Gatanu ubwo nyina yamutumaga mu gasantere kari hafi y’iwabo.

Avuga kandi ko yaje gusubira mu rugo iwabo arimo kurira cyane nibwo ababyeyi be bamubajije icyo yabaye ahita ababwira iby’ayo mahano.Nibwo bahise bamujyana ku bitaro gukurikiranwa n’abaganga.

Umuvugizi wa polisi muri ako gace Geoffrey Walumbe yemeje aya makuru, kuri uyu wa Mbere tariki 18 Gashyantare ku masaha ya nimugoroba ndetse anavuga ko umwe mu bacyekwa yatawe muri yombi.

Ati”Ubu twataye muri yombi umugabo w’imyaka 24 y’amavuko wari ushinzwe gusoresha amagare kuko mu nzu ye niho umukobwa yakuwe ndetse ubu yatangiye kubazwa.”

Walumbe yavuze ko polisi yatangiye gukora iperereza kuri icyo kibazo bahereye ku itariki umukobwa yaburiyeho .Bivugwa ko iwabo bamubuze guhera tariki 9 Gashyantare uyu mwaka ndetse na nyina ikibazo yakimenyesheje polisi nyuma y’iminsi ine umukobwa abuze.

Umwe mu baturage utuye muri ako gace yatangaje ko abo bagabo b’amabandi basanzwe bakora ibyo bikorwa bibi aho bakunze kwiba ndeste no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa .Akomeza uvuga ko kuri ubu abantu bose babatinya kuko nta watinyuka kubwira inzego zishinzwe umutekano ibikorwa byabo bibi nk’uko The Standard.

ariko ngo nta muntu n’umwe waushinzwe umutekano wabavuga

Kuri ubu uyu mukobwa ari kwitabwaho n’abaganga ku bitaro bya Referral aho bari kumufasha kumugira inama ndetse n’ubundi bufasha bw’ingenzi acyeneye.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 19/02/2019
  • Hashize 5 years