Umukobwa w’imyaka 13 yaburiwe irengero nyuma avumburwa mu rusengero yambaye ubusa

  • admin
  • 29/01/2019
  • Hashize 5 years

Umukobwa w’imyaka 13 y’amavuko wo mu gihugu cya Kenya wari umaze igihe yaburiwe irengero bamuvumbuye ari kumwe n’umugabo w’imyaka 26 y’amavuko ucyekwaho kuba yari yaramugize umugore we ababyeyi b’uwo mukobwa batabizi”.

Umusore watumye uyu mukobwa abura yatawe muri yombi nyuma y’uko abaturage babimenyesheje umuyobozi wo muri ako gace witwa Peter Oula wakiriye amakuru ko uwo mukobwa yari mu rusengero ari kumwe na se w’uwo muhungu mu gace ka Rangwe ,mu cyaro cya Homa Bay.

The Standard ducyesha iyi nkuru yatangaje ko polisi yinjiye mu rusengero ihita ibona abo bombi bambaye ubusa.Ubwo umugabo yagerageje kwiruka ariko ku bw’amahirwe macye,abapolisi bahise bamucakira.

Umuyobozi wo muri ako gace yagize ati”Umusore yashakaga gucika ariko polisi yahise imucakira atarenze umutaru.Niwe ntandaro yatumye umukobwa areka ishuri kugira ngo umushake akiri muto”.

Oula yavuze ko umukobwa iwabo bamubuze mu gihe kingana n’amezi atatu ari nako ababyeyi be bahise batanga ikirego kuri polisi.

Ati”Twakurikiranye iki kirego nyuma y’uko ababyeyi b’umukobwa batangaje ko hashize amezi atatu umukobwa wabo abuze”.

Ubwo se w’umuhungu yashatse guhagarka ikirego avuga ko umukobwa yari yagiye mu rusengero ngo bamusengere.

Akomeza agira ati”Se w’umuhungu yaratubeshye,avuga ko umukobwa yaje mu rusengero kugira ngo asengerwe.Ibi byatumye dufata umwanzuro wo kuvuga ko ibyo atubwiye aribyo byatumye umukobwa yishyingira akiri muto”.

Kuri ubu uwo muhungu na se ndetse n’umukobwa bahise bajyanwa gufungirwa kuri sitasiyo ya polisi ya Rangwe.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 29/01/2019
  • Hashize 5 years