Umukobwa w’imyaka 11 yabyaye nyuma yo gufatwa ku ngufu n’umugabo wa nyirakuru yateje impaka ku gukuramo inda

  • admin
  • 03/03/2019
  • Hashize 5 years

Amakuru y’uko abaganga babyaje babaze (césarienne) umukobwa wafashwe ku ngufu w’imyaka 11 y’amavuko, yongeye gukaza impaka zijyanye n’amategeko ajyanye no gukuramo inda muri Argentine.

Uwo mukobwa yasamye inda nyuma yo gufatwa ku ngufu n’umugabo wa nyirakuru – umugabo w’imyaka 65 y’amavuko – ndetse yari yasabye gukurirwamo iyo nda.

Ariko ubusabe bwe bwacyererejweho hafi ibyumweru bitanu, ndetse bamwe mu baganga banze kumukuriramo inda.

Kera kabaye, abaganga baje guhitamo ahubwo kumukorera césarienne, bavuga ko gukuramo inda byari gushyira mu kaga ubuzima bwe kurushaho.

Abaganga bavuga ko umwana ubu ari muzima, ariko ko afite amahirwe macye yo kubaho.

Inda y’uwo mukobwa yari imaze ibyumweru 23 ubwo – nyuma yo gutinzwa igihe kirekire – byari byitezwe ko akuramo iyo nda.

Ibitangazamakuru byo muri Argentine bitangaza ko kuva mu ntangiriro, uwo mukobwa yari yasobanuye ko ashaka gukuramo inda, akabwira abategetsi ati:”Ndashaka ko iki kintu umusaza yanshyizemo kimvamo”.

Gukuramo inda byemerwa n’amategeko y’Argentine iyo habayeho gufatwa ku ngufu cyangwa iyo ubuzima bw’umubyeyi buri mu kaga. Ariko urujijo ku wari ushinzwe kurera mu buryo bwemewe n’amategeko uyu mukobwa w’imyaka 11 y’amavuko, rwateje uko gutinda gukuramo inda.

Nyina w’uwo mukobwa yemeranyije n’icyifuzo cy’umukobwa we, ariko kubera ko mbere yaho gato yari yaragiye kuba kwa nyirakuru, uruhushya rwa nyina rwabanje gufatwa nk’urudahagije.

Kandi kubera ko na nyirakuru yari yamaze kwamburwa uburenganzira nk’umurezi we kubera kubana n’uwamufashe ku ngufu, na we ntiyashoboraga gutanga uruhushya rucyenewe rwo gukuramo iyo nda y’uwo mukobwa.

Ubwo icyo kibazo kijyanye n’utanga uruhushya cyakemukaga, inda y’uwo mukobwa yari igeze mu cyumweru cya 23.

’Iyicarubozo’

Gusa havutse ibindi bibazo ubwo bamwe mu baganga bo ku bitaro byo muri ako gace bangaga kumubaga, bavuga ko ari ku mpamvu zabo bwite z’imyemerere yabo.

Ku wa kabiri w’iki cyumweru, abakuriye urwego rw’ubuvuzi muri leta ya Tucumán iri mu majyaruguru y’iki gihugu, bategetse umukuru w’ibyo bitaro gukurikiza icyemezo cy’umucamanza uburanisha imanza zijyanye n’ihohotera ryo mu muryango bagakora “ibishoboka mu kugerageza kurokora ubuzima bwa bombi”.

Urwo rukiko ruburanisha imanza z’ihohotera ribera mu muryango – abakuru b’urwego rw’ubuvuzi bacyesha iryo tangazo – nyuma rwaje gutangaza ko rutigeze rutegeka kurokora ubwo buzima bw’abo babiri.

Abaganga babaze uwo mukobwa bavuze ko babikoze atari ukubera itegeko ryo “kurokora ubuzima bwa bombi”, ko ahubwo babikoze kubera ko gukuramo inda byajyaga guteza akaga gakomeye kurushaho.

Ariko ishyirahamwe Andhes riharanira uburenganzira bwa muntu, rivuga ko abo kunengwa ari abakuriye ubuvuzi muri leta ya Tucumán – imwe mu zigize Argentine – ndetse imwe mu miryango y’impirimbanyi iharanira kugira amahitamo yo gukuramo inda yavuze ko ibyabaye kuri uwo mukobwa ari “iyicarubozo”.

Gukuramo inda ni ingingo itavugwaho rumwe muri Argentine, kandi iki kibazo cy’uyu mukobwa kibaye hashize amezi atandatu habaye impaka zaciyemo ibice abatuye iki gihugu ku kuba gukuramo inda byagakwiye kwemerwa n’amategeko mu byumweru 14 bya mbere nyuma yo gusama inda.

Umushinga w’itegeko kuri iyo ngingo wateshejwe agaciro muri sena y’iki gihugu – ibintu byababaje imiryango y’impirimbanyi iharanira kugira amahitamo yo gukuramo inda yari imaze imyaka isaba ko amategeko ajyanye no gukuramo inda yadohorwa.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 03/03/2019
  • Hashize 5 years