Umukobwa wa Desmond Tutu yirukanwe ku bupasiteri azira ubutinganyi

  • admin
  • 25/05/2016
  • Hashize 8 years

Rev. Mpho Tutu-Van Furth, umukobwa wa Musenyeri Desmond Tutu yirukanwe ku bupasiteri mu itorero rya Angilikani muri Afurika y’Epfo kubera gushyingiranwa n’umugore mugenzi we.

Uyu mugore wiyita umugabo wa Prof. Marceline van Furth yavuze ko idini rye rya Angilikani ryamwokeje igitutu ngo yegure ku mirimo y’itorero nyuma ayo gukora ubwo bukwe bwa gitinganyi. Yabwiye AFP ati” Nyuma y’ubukwe bwanjye bagiriye inama musenyeri wanjye kunyaka ibyangombwa. Namusabye kwegura kuneza aho kwirukanwa. Kuri ubu umukobwa w’impirimbanyi Desmond Tutu ntashobora kuyobora igitambo, gusezeranya, kubatiza cyangwa gushyingura abakirisitu muri Afurika y’Epfo.

Umukambwe Tutu w’imyaka 84 yavuze ko yatunguwe kandi akababazwa n’iyirukanwa ry’umukobwa we. Ati ariko ” Amategeko agenga Abangilikani muri Afurika y’Epfo agenga ko ubukwe ari ubw’umugabo n’umugore.” Umukobwa wa Desmond Tutu yasezeranye n’umugore we Marceline van Furth mu Kuboza 2015 mu Buholandi. Bose batandukanye n’abagabo babo ndetse buri wese afite abana. Nubwo yaciwe mu bapasiteri ba Angilikani muri Afurika y’Epfo, aracyari umupasiteri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naryo torero yasezeraniyemo. Kugeza ubu itorero ry’Abangilikani ku Isi ririmo amacakubiri ashingiye ku kwemera ubutinganyi, ku buryo rishobora no gucikamo ibice.

Angilikani yo mu bihugu byiganjemo Leta Zunze Ubumwe n’u Burayi yemera gusezeranya abatinganyi mu gihe ibyo muri Afurika birimo n’u Rwanda bibyamaganira kure.



Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 25/05/2016
  • Hashize 8 years