Umukobwa ubyariye iwabo ashobora ku byanduza na barumunabe – Ubushakashatsi

  • admin
  • 15/02/2020
  • Hashize 4 years

Abashakashatsi bo mu gihugu cy’Ubwongereza na Norvege baravuga ko batahuye ko iyo umukobwa yatwaye inda akiri muto haba hari amahirwe ko bizanaba ku muvandimwe we umukurikira.

Ubushakashatsi bwakorewe ku bakobwa b’abangavu ibihumbi 42 bo mu gihugu cya Norvege ni bwo bwemeje ko gutwara inda z’indaro byaba ari ibintu bihererekanywa hagati y’abavandimwe.

Abakoreweho ubu bushakashatsi bagaragaje ku bwinshi ko igihe uwo bavukana yatwara inda akiri mu kigero cy’ubwangavu, na bo bazayitwara nta kabuza.

Ubu bushakashatsi ariko bwagaragaje ko ibi bifata intera ikomeye iyo aba bakobwa bava mu miryango ikennye cyangwa iyo bajya kunganya imyaka.

Ubu bushakashatsi kandi bwanashimangiye ubundi bwari bwarakozwe bwagaragaje ko umuryango umuntu yabayemo, ibyo yakuriyemo, aho yakuriye ndetse n’amashuri yize biri mu bintu bishobora gutuma atwita inda y’indaro cyangwa ntayitware igihe akiri umwangavu.

Ubu bushakashatsi bushyashya, bwakozwe ku bufatanya na Kaminuza ya Bristol yo mu Bwongereza, bwarebye ahanini uburyo abangavu bavukana bashobora guhererekanya ibyo gutwara inda z’indaro.

Abakoze ubu bushakashatsi basanze ibi ari ibintu bishoboka cyane, dore ko ngo abakobwa bavukana iyo bajya kunganya imyaka usanga birirwana, bakagira inshuti zimwe ndetse rimwe na rimwe bakiga ku mashuri amwe ku buryo umwe ashobora gutora imico ya mugenzi we, kabone yewe n’iyo yaba ari mibi.

Abakoze ubu bushakashatsi bavuga ko basanze umukobwa umwe muri batanu ashobora gutwara inda igihe mukuru we nawe aba yayitwaye na we akiri umwangavu.

“Ihererekanya ryo gutwara inda”

Abashakashatsi bavuze ko ibyago by’uko umukobwa uvukana n’uwigeze gutwara inda na we ayitwara byavuye ku mukobwa umwe muri batanu kugera kuri babiri muri batatu. Ibi ni mu gihe mukuru we yabaga yaratwaye inda akiri umwangavu.

Gusa, ubu bushakashatsi bwagaragaje ko kwiga ngo bigabanya biriya byago byo gutwara inda mu gihe cy’ubwangavu.

Umwe muri abo bahanga bakoze ubu bushakashatsi, Professor Carol Propper, yasobanuye ko iki kintu “Ari ukwandura guturuka mu kuba ufite mukuru wawe wabyaye akiri umwangavu”.

Agita ati “Ibyiciro bibiri ni byo byagaragaye ko bifite ibyago byinshi: icy’abaturuka mu miryango y’amikoro make n’icyabakobwa bafite imyaka ijya kwegerana”.

Avuga ko kiriya kintu cyo gutwara inda kigenda kigabanuka uko intera y’imyaka iri hagati y’abana b’abangavu igenda iba nini ngo kubera ko uko intera igenda iba nini hagati yabo bituma hari ubwo usanga abo bana bari ku “Mirongo” itandukanye y’ubuzima mu gihe abajya kunganya imyaka bashobora kuba bari ku murongo umwe.

Professor Propper yanavuze ko kuba umwana w’umukobwa mukuru we yarabyaye hanyuma akagumana umwana (ntamujugunye cyangwa ngo amwice) ngo bigira uruhare ku cyemezo cya murumuna we cyo kugumana umwana igihe na we aramutse abyaye.

Imibare ya Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango MIGEPROF, igaragaza ko mu 2016 abakobwa 17,500 bari hagati y’imyaka 16 na 17 batewe inda zitateguwe. Bivuze ko nibura ku munsi umwe abana b’abakobwa 47 babyaye mu gihugu cyose.

Imibare yo mu mpera z’uwo mwaka, akarere ka Kirehe mu ntara y’Iburasirazuba katangaje ko abana b’abakobwa bagera kuri 970 bari muri kiriya kigero batewe inda, bisobanuye ko no mu tundi turere imibare ijya kwegera cyangwa irenga uyu mubare.

Yanditswe na Sarongo/Muhabura.rw

  • admin
  • 15/02/2020
  • Hashize 4 years