Umukobwa aragisha inama ngo ntazi icyatumye umukunzi we amwanga, mu gihe biteguraga kuzarushinga

  • Munezero cleania
  • 18/01/2021
  • Hashize 3 years
Image

Kutabwiza umukunzi wawe ukuri ntawabishima, kuko bisenya, ariko hari ukuri gushobora kugira ingaruka ku mibanire yanyu bitewe n’uko uko kuri kumeze n’igihe kuvugiwemo.

Abantu bakundana urukundo nyakuri, ni ngombwa ko babwizanya ukuri, ariko kandi bakabwirana ukutagira uwo gukomeretsa muri bo, kuko hari ukuri gushobora gukomeretsa uwo ukubwiye, umwanya yari yaraguhaye mu mutima we agahita awukwaka bitewe n’igihe kuvugiwemo.

Abantu batandukanye twaganiriye ku kuri kubwirwa umukunzi, bamwe bavuga ko nta mupaka ugomba kubaho mu kubwiza umukunzi wawe ukuri, abandi bakavuga ko ukuri kose atari ngombwa kukuvuga.

Umukobwa umwe tutari butangaze amazina ye nkuko yabidusabye, yari yaravuganye n’umuhungu bakundanaga ko bazajya babwizanya ukuri, umunsi umwe umuhungu asaba uwo mukobwa kumuherekeza mu bukwe bw’umuhungu w’inshuti ye, bagezeyo umukobwa abonye umuhungu warongoye, abwira inshuti ye ati” Sheri uziko hari ikintu nibagiwe kukubwira, urabona uyu muhungu warongoye, tutaramenyana niwe twakundanaga cyane najyaga kumusura nkamarayo iminsi ibiri.’’

Kuva yamubwira ayo magambo, undi ntiyongeye kuvuga, ubukwe burangiye, yakuyeho telefoni, yimuka n’aho yabaga.

Umukobwa agisha inama ngo ntazi icyatumye umukunzi we amwanga, mu gihe ngo biteguraga kuzarushinga muri Werurwe 2020

Bamwe mu bantu bamaze igihe kitari gito bakundana batangaza ko, ntacyo umuntu akwiye guhisha umukunzi we, kuko iyo amenye icyo wamuhishe akibwiwe n’abandi, bishobora kubangamira urukundo rwanyu cyangwa bikanabatanya burundu.

Umugabo umwe ariko umaze imyaka icyenda yubatse urugo ati”Abantu bakundana bakwiye kubwizanya ukuri, kuzima, kubaka, kudakomeretsa kandi ku gihe”.

Mbere yo kubwiza umukunzi wawe ukuri banza urebe umwanya murimo, kandi umutegure kugira ngo utamukomeretsa, cyangwa ukangiza urukundo rwanyu.

Ntugategereze ko uwo mukundana akubwirwa n’abandi, kuko abandi bashobora kutakuvuga uko kuri, bikakugiraho ingaruka imbere ye, icyubahiro yaguhaga n’urukundo yaragufitiye bikayoyoka

  • Munezero cleania
  • 18/01/2021
  • Hashize 3 years