Umukire yiyahuye nyuma yo kubabazwa n’imitungo ye yibwe n’abapolisi ba Uganda

  • admin
  • 17/09/2018
  • Hashize 6 years
Image

Umugande wakoreraga muri Namibia Dr Livingstone Mugimu w’imyaka 56 , akekwaho kwiyahura mu rugo rwe rw’i Kikajjo muri Makindye Ssabagabo, mu karere ka Wakiso, nyuma y’uko yashinjaga abapolisi bakorana na Polisi Mpuzamahanga ya Uganda kumwiba miliyoni 300 z’amashilingi bitwaje ibirego bidahwitse.

Yasize inyandiko ivuga ko yababazwaga n’uburyo abapolisi bamwibye imitungo ye n’amafaranga.

Umuvugizi wa polisi y’Umujyi wa Kampala, Luke Owoyesigyire, yatangaje ko nyakwigendera bikekwa ko yanyoye uburozi bukamuhitana.

Ati “Twasanze agacupa kari karimo uburozi mu cyumba cye. Umurambo wajyanwe gukorerwa isuzuma ngo harebwe icyamwishe naho ako gacupa karajyanwa muri laboratwari ya Leta hakorwe isuzuma.”

Yunzemo ati “Yataye umutwe nyuma y’uko imwe mu mitungo ye ifatiriwe na polisi mpuzamahanga. Mbere y’uko yiyahura yandikiye amabaruwa menshi umuvandimwe we, agabira bimwe mu byari bisigaye abo mu muryango we.”

Kuwa 6 Ukwakira 2017, imitungo ya Dr Mugimu yafatiriwe n’umukozi wo mu itsinda rirwanya iterabwoba ku mupaka wa Mutukula mu karere ka Rakai, ku bufatanye na polisi mpuzamahanga bavuga ko akorana na Dr Aggrey Kiyingi, umunya-Australia akaba n’Umugande ushakishwa na Leta imukekaho ubugambanyi n’iterabwoba.

Abapolisi babwiwe n’abo mu muryango wa nyakwigendera ko avuye muri Namibia kandi afite amafaranga.

Abapolisi bamusanze rwagati mu mupaka, bamwaka amafaranga mbere y’uko ayerekana ku babishinzwe nk’uko binateganywa n’amategeko ko uwinjije ibihumbi 10$ (Shs36m) agomba kuyerekana.

Bahise bamujyana ku butaka bwa Uganda, bamufunga ashinjwa kuzana amafaraga yo gufasha inyeshyamba, gusa biza kugaragara ko byari ibinyoma.

Daily Monitor yanditse ko undi mupolisi yagwatiriye imodoka eshatu yari yinjije; yaba amafaranga (miliyoni 300 Shs) n’izo modoka ntiyabisubizwa ubwo yarekurwaga ava ku biro bikuru bya Interpol i Kampala.

Dr Mugimu yaje kurega ndetse bapolisi batabwa muri yombi, uwari umuyobozi wungirije wa Interpol ahagarikwa mu kazi.

Abo bapolisi baracyahagaritswe mu kazi ariko uwari wungirije muri Interpol yaje kugirwa umuyobozi w’Ishami ryihariye rishinzwe iperereza.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 17/09/2018
  • Hashize 6 years