Umukinnyi w’ukwezi, Amarozi, APR FC ifata Rayon Sport, Espoir FC ikomeza…, Ibintu 5 byaranze shampiyona y’u Rwanda

  • admin
  • 19/12/2016
  • Hashize 7 years

Ku munsi wa 9 wa Shampiyona y’u Rwanda, Azam Rwanda Premier League warangiye abakeba babiri bakuru Rayon Sport na APR FC zinganya amanota nyuma y’uko Rayon inganyirije I Huye naho APR igatsinda Kiyovu. Uretse kuba Espoir fc yakomeja gukora ibitangaza byo kuba nta mukino n’umwe iratakaza, ikindi cyavugije ubuhuha ni aamarozi yagargaye kwa Mukura VS.

Ibintu bitanu byaranze uyu munsi wa cyenda

5. Kambale Salita Gentil, umukinnyi w’ukwize

Mbere y’umukino wabereye Kicukira ku wa gatandatu hagati ya Police fc na Ettencelles, habanje gutangwa igihembo cy’umukinnyi wahize abandi mu kwitwara neza mu kwezi gushije, igihembo gitangwa n’igitangazamakuru cy’umuseke maze birangira rutahizamu wa Ettencelles agihawe cyane ko mbere y’uwo mukino ari akiyoboye abandi mu gutsinda.

4. Ihangana ku gikombe, Apr na Rayon zirikunganya amanota

Kugeza ku munsi wa 9 wa Azam Rwanda Premier League, aba abakeba babiri bakuru Rayon Sport na APR FC baranganya amanota, 23 nyuma y’uko Rayon inganyirije I Huye naho APR igatsinda Kiyovu. Ikinyuranyo ni ibitego, Rayon Sport izigamye 15 mu gihe APR ari 10. Police ni ko iri hafi aho n’amanota 20 kandi izakina na APR kuwa Gatanu utibagiwe na Espoir ifite 19 kandi nayo igomba guhura na APR kuwa 31 Ukuboza.

3. Kiyovu imaze imyaka 11 idatsinda Apr fc muri shampiyona

Igitego rukumbi cyatsinzwe na Sibomana Patrick ku munota wa 43 mu gice cya mbere cy’umukino, cyafashije ikipe ya APR FC gutsinda Kiyovu SC igitego 1-0. Imyaka iba 11 yose Kiyovu idatsinda APR muri shampiyona

2. Espoir FC ikomeza gutungurana

Ikipe y’I Rusizi iri gukoraibyo benshi batatekerezaga dore ko uretse kuba muri season ishize baragarukiye muri kimwe cya kabiri cy’igikombe cy’amahor, kuri ubu ni aba kane. Ni ikipe itaratsindwa umukino n’umwe akaba ari nayo ya mbere mu bwugarizi (imaze kwinjizwa igitego kimwe gusa). Ikipe ya Pepinieres ni yo kipe itaratsinda umukino n’umwe, ariko n’ubwo yahuye n’amakipe nka APR, Police, Sunrise,.. ikipe ya Espoir cfc niyo yayitsinze ibitego byinshi, 3-0.

1. Amarozi I Huye Mukura vs Rayon Sport

Ni ikintu cyanenzwe n’abatari bake, mu mukino ikipe ya Mukura yari yakiriyemo Rayon Sport maze umukino urangira amakipe anganyije 1-1. Icyabaye inkuru ni amarozi ku ruhande rwa Royan bashinjaga mukura kubaroga, ku nshuro ya mbere Nahimana Shassir yakuye ibirozi mu izamu, bisubizwamo hanyuma Moussa Camara aza kongera ku bikurampo ari na ko bijyara imvururu n’amakarita y’imihondo byabihije umukino kuko wanahagaze igihe kitari gito. Ikindi abantu bibajijeho ni icyateye abakinnyi ba APR bakaraba intoki nyuma yo gusuhuzanya n’aba Kiyovu

Yanditswe na Lucky van Rukundo/Muhabura.rw

  • admin
  • 19/12/2016
  • Hashize 7 years