Umukinnyi wa filime ukomeye ku isi yaje gufatira amafoto mu Rwanda

  • admin
  • 25/01/2017
  • Hashize 7 years
Image

Shay Mitchell yamenyekanye cyane muri filime Pretty Little Liars aho aba yitwa Emily Fields, yari amaze iminsi mu Rwanda aho yari yarazanwe no kurusura ndetse no gufata amafoto by’umwihariko dore ko u Rwanda ruza ku mwanya wa 4 ku rutonde rw’ibihugu akunda gusura.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwe rwa Instagram, Shay Mitchell w’imyaka 29 y’amavuko yagiriye ibihe byiza mu Rwanda cyane cyane mu gace cy’ibirunga no muri parike y’Akagera aho yasuye ibyiza nyaburanga birangwa muri ibi bice byombi. Iyi ni inshuro ya 2 yari asuye u Rwanda kuko no mu mwaka washize wa 2016 yari yaje mu Rwanda ndetse akaba yarahungukiye byinshi.

Shay Mitchell yagize ati “Aha naho ni ahantu hahinduye roho yanjye nk’umuntu. Ubwiza bw’u Rwanda n’abarutuye ni ibintu mpora ntekerezaho hafi ya buri munsi. Sinabona urugero ngiraho inama abantu gusura iki gihugu!” Aya magambo niyo Shay Mitchell yavuze ku Rwanda. Ni nyuma y’uko yazengurutse mu bihugu byinshi agenda avuga uko yabisanze.

Usibye kuba ari umukinnyi wa filime, Shay Mitchell ni umunyamideri, rwiyemezamirimo ndetse n’umwanditsi w’ibitabo. Yavuye mu Rwanda yerekeza muri Afurika y’Epfo.








Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw

  • admin
  • 25/01/2017
  • Hashize 7 years