Umukinnyi uzasimbura Yaya Toure muri Manchester City yamaze kumenyekana

  • admin
  • 19/04/2016
  • Hashize 8 years

Ku myaka 25 y’amavuko, Ilkay Gundogan umusore ukinira ikipe ya Borussia Dortmund amaze iminsi aganira n’abayobozi b’ikipe ya Man City ndetse bakaa kuri ubu bamaze kumvikana ko mugihe cy’Impeshyi ubwo isoko ry’igura n’igurisha ku bakinnyi hariya ku mugabane w’I Burayi uyu mukinnyi nawe azahita yerekeza muri iyi kipe ya Man City kuri milliyni 30 z’amyero akajya kuziba icyuho cya Yaya Toure nk’uko ikinyamakuru Dailmail kibitangaza.

Ilkay Gundogan afite amasezerano n’iyi kipe ye ya Borussia Dortmund azarangira mu mwaka wa 2017 n’ubwo ikipe ya Dortmund itifuza kuba yarekura uyu mukinnyi gusa kuri we ngo ikifuzo cye ni ukuba yajya no mu bindi bihugu akareba uko Shampiyona zaho ziba zihagaze ndetse kagerageza amahirwe ye mu yandi makipe atandukanye akaba ari muri urwo rwego yumva agomba kwerekeza mu ikipe ya Man City ya hariya mu Gihugu cy’Ubwongereza.

Mu kwezi gushize nibwo umutoza mushyawa Manchester City, Pep Guardiola ariku mwe na sporting director Tx iki Begiristain bahuriye I Amsterdam nanyirarume waGundogan ari we Ilhan Gundogan akaba ari nawe umushakira indonke (agent). Ibyo basabwaga hagatiyabo byararangiye harimo no kumvikana kumushahara wa miliyoni 4.8 uyu mukinnyi azajya ahabwa ku mwaka. Kuza kwa Gundogan birasimangiraneza igenda ry’umunya Cote D’Ivoire Yaya Toure. Umu agent wa Yaya Toure witwa Dimitri Seluk, yavuze ko abizi neza ko umukiriyawe agomba kuva mu ikipeya City mu gihe Guardiola azaba ayisesekayemo.

Aha kandi ikindi twavuga nk’impamvu izatuma uyu Yaya Toure ava muri Man City ni uko we ubwe avugako ubusanzwe umubano we na Guardiola utarimwiza kuva igihe barikumwe mu ikipeya FC Barcelona, Hari kandi ngo amakipe amwifuza menshi cyane cyane mu Butaliyani, Yaya Toure ariko ubwe yivugiye ko atifuza kuva mu Bwongereza, hari nabageze kure bakavuga ko Liverpool yaba iri gukoresha mukuru we KoloToure ngo imuzane Anifield.


Yanditswe na Rukundo Xaver/Muhabura.rw

  • admin
  • 19/04/2016
  • Hashize 8 years