Umukinnyi umwe niwe uzaserukira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga kubw’ikibazo cy’amikoro

  • admin
  • 12/11/2015
  • Hashize 8 years

Umukinnyi ukinira ikipe y’igihugu y’umukino wa Kungfu yitabiriye irushanwa muri Bangladesh ryitwa “World Kungfu Championship” rizatangira kuri uyu wa Kane, akaba yaragiye ari umwe kuko abandi habuze amikoro yo bishyurira. Ni imikino izabera mu mujyi wa Dhaka guhera tariki ya 12 kugera 15 Ugushyingo 2015.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Kungfu mu Rwanda, Jackson Mucyo Havugimana, yabwiye itangazamakuru ko batumiwe muri iryo rushanwa rizaba muri uyu mwaka kugira ngo baryitabire. Mucyo avuga ko Elie Nzabonimana yakoze imyitozo ikomeye ku buryo yizeye ko azitwara neza. Mucyo atangaza ko ari uburyo bwiza bwo kugira ngo uwo mukinnyi agire ibyo yunguka biri ku rwego rwo hejuru muri uwo mukino. Jackson avuga ko kuba uwo mukinnyi abonye irushanwa riri ku rwego rw’isi ari irindi terambere muri uwo mukino.

Iryo rushanwa ritegurwa n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Kungfuku rwego mpuzamahanga (International Kung Fu Federation “IKF”). Iyo mikino izakinwa mu buryo 6 burimo Kung Fu Tao Lu, Sanda, Kung Fu light contact, Kung Fu full extra contact, Tai chi ndetse na Tuei Shou.

Elie Nzabonimana uzaba ahagarariye u Rwanda azakina mu buryo bwa “Sanda” akazaba ari kumwe n’umutoza we Eric Rutabayiro. abakinnyi 5 nibo bari bateganijwe ko bari kwitabira iri rushanwa ariko kuko amafaranga yabuze hitabiriye umukinnyi umwe.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 12/11/2015
  • Hashize 8 years