Umukecuru Yajujubijwe n’abo yita abanye-Nduga baturanye ubu ntagishyira akaraso ku mubiri

  • admin
  • 09/10/2016
  • Hashize 8 years
Image

Perina Nyiramucyo atuye mumudugudu wa Rugwagwa, Akagari ka Cyabajwa, umurenge wa Kabarondo ho mu karere ka Kayonza avuga ko ahozwa ku nkeke n’abaturanyi be b’abanyenduga ngo badashaka guturana n’abantu bavuye hanze, agaragaza kandi ko bamujujubije bagera n’ubwo barara bamutera amabuye hejuru y’inzu gusa ngo ikibazo cye yakigejeje ku buyobzi burabacyebura ariko nti bajya bahwema kumubuza amahoro

Uyu Perina Nyiramucyo yabwiye MUHABURA.rw ko iki kibazo kimaze igihe kirekire kuva yagera muri uyu mudugudu yakomeje kujya abuzwa amahoro n’uyu muryango aturanye nawo. Perina avuga kandi ko batangiye kujya bamutera amabuye hejuru y’inzu icyo gihe umudugudu wayoborwaga n’uwitwa Donatien Munyaneza ngo uyu mudugudu (Donatien) nawe yafatanyaga n’aba bavandimwe kurwanya uyu mukecuru.

Ati “Ubundi batangiye nkigera inaha ndabyibuka icyo gihe umudugudu wacu wayoborwaga n’uwitwa Donatien Munyaneza hanyuma ngerageza kumugezaho ikibazo cyane ariko ntiyagira ubufasha ampa ngo byibuze nawe abakangare cyangwa abihanangirize batazongera kumbuza amahoro”

Uyu Donatien ahubwo icyo yakoraga yabatizaga umurindi akajya ababwira ati mu mwirukane agende ave muri uyu mudugudu cyangwa mukomeze mu mubze amahoro azageraho agende abavemo, ibyo byose byaranshenguraga ngakomeza kubyihanganira kuko ntakundi nari kubigenza gusa nagerageje kujya ku kagari mbibwira Gitifu araza arabiyama ubwo nkabona agahenge wenda nk’ak’icyumweru kimwe batongeye kundaza rwantambi

Perina Nyiramucyo agaragaza akarengane akomeza gukorerwa n’aba bavandimwe cyane uwitwa iraguha n’abana be n’umugore we nibo bahora bamwibasira bakanamwoneshereza imyaka inkoko n’ihene zabo ikaza zikarya imyaka yahinze

Kuri iki kibazo umuyobozi w’akagari ka Cyabajwa bwana Nzabagamba Viateur yaduhamirije ko aho agereye muri aka kagari nawe bakimugejejeho agerageza kuganiriza aba bavandimwe ndetse hari n’amafaranga uyu mu damu aherutswe kwibwa ariko ubuyobozi bwamufashije kuyagaruza bafatanije n’ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza.

Kuri aya mafaranga atavugwaho rumwe n’uyu mudamu ndetse n’ubuyobozi cyane ko uyu mudamu ahamya ko uwaje kuyamwiba ari igisambo cyaje mu masaha y’ijoro hanyuma akagerageza kurwana nacyo ariko kikamurusha imbaraga kiyamwambura kikayajyana.

Gusa uyu muyobozi w’aka kagari yabisobanuye muri aya magambo ati “Oya rwose arabeshya kuko umuntu avuga ngo yamwibye amafaranga ni Dasso kandi ni umusaza wifashije utajya kwiba muri ubwo buryo ahubwo igihari ni uko uyu mudamu afite ingeso yo kwinjiza abagabo mu nzu kandi ashaje rero ni muri urwo rwego n’uwo mu Dasso asanzwe ari umwinjira w’uyu mukecuru birazwi mu mudugudu”

Uburyo yamutwayemo amafaranga ndetse si amafaranga gusa kuko icyo gihe yamutwaye n’igutiya (Ikanzu) hanyuma n’uyu mukecuru asigarana ipantaro y’uyu mugabo urumva nyine bamanje gusa n’abarwana bitewe n’uko uyu mugore yari yamwemereye kuyamuguriza nyuma akisubiraho ubwo uko byagenze ngo yisubireho ntitwabimenya cyane ko aria bantu bajya babana bakanararana kandi umudugudu wose urabizi”

Umuyobzi w’akagari ka Cyabajwa kandi akomeza ahamya ko uyu Perina Nyiramucyo nawe imico ye mu mudugudu itari shyashya n’ubwo bari kugerageza kurebera hamwe ipfundo ry’ibyo byose nk’ubuyobozi.

Ubwo Abadepite basuraga akarere ka Kayonza mu ntangiro z’ukwezi kwa Nzeri bagaragaje ko inzego z’ibanze zigifite imbaraga nkeya mu gukemura ibibazo by’abaturage yewe n’ibyo bakemuye ntibabikurikirane ngo bamenye amaherezo yabyo ugasanga rero abaturage babirenganiramo.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bukomeza bushyirwa mu majwi ku kuba intandaro yo kudindiza gahunda ya Leta yo gukuraho burundu ibibazo bijyane n’amakimbirane mu miryango ibi bigaragazwa kandi n’ibibazo by’abaturage bitajya birangira aho usanga ibyinshi bigombera gutegereza Perezida wa Repubulika Paul Kagame kugirango bibashe gukemuka.

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu/MUHABURA.rw

  • admin
  • 09/10/2016
  • Hashize 8 years