Umukandida w’ishyaka ry’aba-democrate muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden yatsinze amatora ya Perezida

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 07/11/2020
  • Hashize 3 years
Image

Umukandida w’ishyaka ry’aba-democrate muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden yatsinze amatora ya Perezida muri icyo gihugu, nyuma yo kubona amajwi 273 kuri 270 asabwa kugira ngo uwiyamamaje atsindire umwanya wa Perezida.

Amajwi 20 yaturutse muri Leta ya Pennsylvania niyo yahesheje itsinzi Biden nyuma y’iminsi rwambikanye hagati ya Donald Trump.

Biden w’imyaka 78, niwe ubaye Perezida wa Amerika ukuze kurusha abandi mu gihe azaba arahira muri Mutarama umwaka utaha. Atowe mu gihe isi n’igihugu cye by’umwihariko biri mu bihe bidasanzwe by’icyorezo cya Coronavirus,

Ni intsinzi yitezweho kugarura Amerika mu ruhando mpuzamahanga aho Donald Trump yavanye icyo gihugu mu miryango imwe n’imwe ikomeye ku isi nk’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) n’intambara z’ubucuruzi n’ibindi bihugu zishingiye ku guteza imbere inganda z’imbere muri icyo gihugu.

Ni akazi Biden asa nk’umenyereye kuko yabaye Visi Perezida ku ngoma ya Barack Obama.

Kuva ku munsi w’amatora Trump yavugaga ko yatsinze, byanatumye nyuma yo kwanikirwa na mugenzi we ahita akomeza gutanga ibirego agaragaza ko hari uburiganya bwabaye.

Niyomugabo Albert

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 07/11/2020
  • Hashize 3 years