Umukambwe w’imyaka 74 yashyingiranwe n’umwana w’umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko[REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 06/06/2019
  • Hashize 5 years

Ikintu cyafashwe nk’igitangaza,umusaza w’imyaka 74 y’amavuko wo mu gihugu cya Malawi yashyingiranwe n’umwana w’umukobwa ufite imyaka 17 y’amavuko wo mu gace ka Mchinji hafi y’umupaka ugabanya iki gihugu na Zambia.

Amakuru aravuga ko uyu mukambwe witwa Dexter Phiri yambikanye iy’urudashira n’uyu mwangavu utarageza igihe cyo gushyingirwa, mu mpera z’icyumweru gishize mu muhango wari witabiriwe n’abo mu muryango w’umugabo ndetse n’abo mu muryango w’uwo mwana w’umukobwa.

Abazi neza uyu mukobwa bemeza ko afite imyaka 17 ariko nyina aya makuru akayatera utwatsi yemeza ko umukobwa we yari ageze igihe cyo gushinga urugo kuko yujuje imyaka y’ubukure 18 yemewe mu mategeko y’iki gihugu.

Mu byishimo byinshi by’uko abonye umugabo mu gihe abandi bababuze umukobwa yagize ati“Ndamukunda cyane nk’umugabo wanjye kuzageza ku rupfu“.

Amafoto y’aba bageni bari gusomana yakwiragiye hose ku mbuga nkoranyambaga abantu bayavugaho byinshi bitandukanye aho bamwe babashyigikiraga abandi bakavuga ko ari ihohotera uwo musaza akoreye uwo mwan ko akwiye gukurikiranwa ndetse n’umubyeyi we wabeshye imyaka.

Ku rundi ruhande,ubuyobozi bw’agace batuyemo ntacyo burabivugaho kuva ubukwe bubaye kugeza iki gihe.




Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 06/06/2019
  • Hashize 5 years