Umujyi wa Kigali wasabye abaturage bahawe amazu kwirinda amananiza

  • admin
  • 15/10/2018
  • Hashize 6 years
Image

Umujyi wa Kigali uravuga ko abaturage wubakiye ku Kimisagara barimo abatarahawe aho gutura, hashingiwe ku byo amasezerano bashyizeho umukono ateganya.

Inzu y’icyitegererezo yubakiwe bamwe mu baturage b’i Kimisagara ahitwa Mpazi

Mu ntangiriro z’Ukwakira Umujyi wa Kigali watanze inyubako y’icyitegererezo yubakiwe abaturage ku buntu, nyuma yo gusenya izo barimo z’akajagari, ariko harimo abinubiye kudahabwa aho gutura muri iyo nyubako.

Ingo eshatu muri esheshatu, ni zo zonyine zatujwe muri iyo nyubako igizwe n’amazu umunani, kandi nabwo buri rugo rukaba rwaragiye rufata amazu abiri abiri kubera kuba mato.

Uwambayingabire Marie Yvonne, ni umwe mu bahawe aho gutura nyamara afite abavandimwe batatu batunze ingo, bose ngo bari batuye mu mazu y’umubyeyi wabo yashenywe.

Amazu y’uwo mubyeyi wa Uwambayingabire n’abavandimwe be, mbere yo gusenywa ngo yari afite agaciro ka miliyoni 15Frw, kakaba ari nako gaciro k’amazu abiri yahawe urugo rw’Uwambayingabire rwonyine.

We yishimira ko ayo mazu abiri yahawe, yombi afite umubare w’ibyumba bitanu bihwanye n’ibyari bigize inzu yabagamo, ariko ntabasha gusobanura aho azashyira abavandimwe be batatu n’imiryango yabo.

Uwambayingabire agira ati ”Agaciro k’inzu baduhaye nakemeranyijweho n’umuryango wanjye. N’iyo twava aha dufite uko tubyumvikanaho”.

Sindikubwabo Jean Marie Vianney na mushiki we Uzanyinzoga Jeanne bavukana na Uwambayingabire, babonye badahawe inzu bavuga ko umujyi wa Kigali ubashyize mu gihirahiro.

Umwe agira ati ”Ntituzi niba Yvonne ajya muri izo nzu ngo natwe tuzijyemo”, undi ati ”Dusigaye mu gihirahiro”.

Umujyi wa Kigali wari utaragira ibisobanuro birambuye utanga kuri ibi birego, ariko nyuma yo kubona aya makuru watangaje ko kwinuba kw’aba baturage nta shingiro bifite.

Umujyi wa Kigali uravuga ko abaturage wubakiye ku Kimisagara barimo abatarahawe aho gutura, hashingiwe ku byo amasezerano bashyizeho umukono ateganya

Umuyobozi ushinzwe imyubakire n’imiturire, Fred Mugisha yagize ati bari basanzwe babizi ko batazahabwa amazu bose kuko biri mu masezerano bashyizeho umukono mbere y’uko aho bari batuye hasenywa.

Ati “N’uriya wavugaga ko yimwe inzu yayasinyeho, ntabwo Umujyi wa Kigali wasenyesheje abaturage ubanje kubabeshya nk’uko inkuru yabivugaga”.

Mugisha akomeza asobanura ko bitari ngombwa ko ingo enye zahawe amazu abiri zigomba kuyaturamo zose, ‘kuko zifite amahitamo atandukanye’.

Ati ”Inzu y’izo ngo enye niba yari ifite agaciro ka miliyoni 15Frw, bashobora guhitamo amazu atatu ahwanye n’ako gaciro muri iyo nyubako nshya, ubundi bakayaturamo bose.

“Bashobora no kwiyemeza kuyakodesha amafaranga babonye bakayagabana, nk’uko bari barabyiyemeje mu masezerano, ubundi bakajya gutura ahandi”.

Mugisha akomeza avuga ko amazu azasigara adatujwemo abantu nyuma yo kwemeranywa n’abubakiwe mbere, azahabwa abandi baturage bazemera gusenya akajagari batuyemo.

Umujyi wa Kigali ufite gahunda y’uko mu myaka 10 iri imbere ngo uzaba umaze gutuza neza abatuye mu kajagari ku rugero rwa 50%.

Inzu y’icyitegererezo yahawe abatuye i Mpazi muri Kimisagara yubatswe ku nkunga y’Abasuwisi ingana na miliyoni 100Frw.

Chief editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 15/10/2018
  • Hashize 6 years