Umujyi wa Kigali wahawe igihembo kubera Kigali Car Free Day

  • admin
  • 23/05/2019
  • Hashize 5 years

‘Newcities, Umuryango udaharanira inyungu mu gihugu cya Canada uteza imbere imiturire y’imijyi yimakaza imibereho y’abayituye, wahaye Umujyi wa Kigali igihembo mpuzamahanga cyo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage n’ubuzima rusange.

Ni igihembo ’AWARD’ mu bijyanye no kurengera ubuzima bw’abawutuye binyuze mu bikorwa bya Siporo no gusuzuma indwara ku buntu ‘Kigali Car Free Days’. Wellbeing City Award ni irushanwa ruhemba umujyi wahize indi mu kwita ku mibereho myiza y’abayituye.

Iki gihembo cyatanzwe na Newcities ku bufatanye n’Umuryango Novartis Foundation wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse n’Umujyi wa Montreal muri Canada, kuri uyu wa 22 Gicurasi, Umujyi wa Kigali ugikesha siporo rusange izwi nka “Car Free Day” iba kabiri mu kwezi.

Iri rushanwa ni rimwe mu ategurwa ku rwego mpuzamahanga agamije guhemba ibitekerezo byiza na politiki za Leta zigamije gufasha mu mibereho myiza y’abatuye imijyi.

Umujyi wa Kigali watoranyijwe mu izahabwa igihembo kubera gahunda yitwa Kigali Car Free Day.

Muri iyi gahunda, buri cyumweru cya mbere n’icya gatatu abatuye Kigali bashishikarizwa kugenza amaguru bagakora siporo rusange kandi bakanisuzumisha indwara zitandukanye cyane cyane iz’itandura.

Iyi gahunda yatangijwe muri Kigali mu 2016 n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali.

Ababarirwa mu bihumbi mu batuye i Kigali bitabira ibi bikorwa ndetse rimwe na rimwe Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame cyangwa Jeannette Kagame bajya bitabira iyi gahunda, bagakorana siporo na rubanda rusanzwe.

Marie Chantal Rwakazina, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, yagize ati “Twishimiye kuba Kigali yatoranyijwe mu bazashimirwa muri Wellbeing City Award2019 mu bijyanye no guteza imbere ubuzima rusange. Uku ni ukuduha ikizere kuri gahunda ya Kigali Car Free Day nk’igikorwa kigamije kuzamura ubuzima n’imibereho myiza mu mugi.”

Rwakazina ashimira abaturage bitabira igikorwa cya Car Free Days n’abatekereje kugishyiraho.

Ati “Tuzakomeza guteza imbere imibereho myiza ku baturage bacu, kandi tunagerageze kwagura ibikorwa bya Car Free Day.”

John Rossant washinze NewCities akanayiyobora avuga ko umuryango we wishimira gahunda zigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage, na politiki zishyira imbere imibereho myiza.

Ati “Impuguke zacu zishimiye intambwe Umujyi wa Kigali ugezeho. Tubona uko abantu barushaho kwitabira Car Free Days, ndetse Kigali yarushijeho gushishikariza abaturage kwitabira ibikorwa biteza imbere imibereho myiza. Ni byiza, kandi twishimiye ko bari mu bagenewe igihembo mu bijyanye no guteza imbere ubuzima, bari babikwiye.”

Imigi isaga 100 mu bihugu 27 ku Isi byari byitabiriye iri rushanwa. Ubusabe bwa nyuma bwakiriwe n’impuguke zirimo Arianna Huffington, Dr. Aisa Kirabo Kacyira, na Daniel Libeskind.

Umugi wa Milan mu gihugu cy’Ubutaliyani ni wo watoranyijwe nk’uteza imbere imibereho myiza y’abaturage (Wellbeing City2019) Santa Monica, wo muri America na wo wagenewe igihembo, Pune wo mu Buhinde watoranyijwe nk’utanga amahirwe mu iterambere ry’ubukungu no guhanga akazi, umugi wa Lisbon, muri Portugal uzahemberwa ko wita ku iterambere rirambye.

Mu bandi baterankunga b’iki gikorwa ni Toyota Mobility Foundation, Transdev, na gahunda igamije guteza imbere ibidukikije muri America (US Green Building Council).

Gutanga ibihembo ku babitsindiye bizabera mu nama izabera mu mugi wa Montréal tariki 19-20, Kamena 2019.
Aya mahirwe ntagucike:Ikigo Best World Link Group cyahaye amahirwe abana 15 bashaka kwiga muri Turikiya kuri buruse bakazishyurirwa 90%
MUHABURA.RW

  • admin
  • 23/05/2019
  • Hashize 5 years